Misiri yashimiwe kurandura Malaria burundu

0Shares

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryemeje ko Misiri yatsinze indwara ya Malaria, iki gihugu cyari kimaze imyaka isaga 100 gihanganye na yo.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye imbaraga zashyizwemo na Misiri mu guhashya Malaria, avuga ko bikwiye kubera urugero ibindi bihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X [Twitter], Dr Tedros yavuze ko icyemezo cyo kuba Misiri itakirangwamo Malaria ari gihamya y’umuhate w’abaturage n’ubuyobozi bwayo mu kuyihashya.

Yakomeje ati:“Nshimiye Misiri ku ntambwe yagezeho; ikwiye kubera urugero ibindi bihugu byo mu Karere kandi inagaragaza ibishobora kugerwaho hakoreshejwe ubushobozi n’uburyo buhari.”

Misiri yari imaze imyaka irenga 100 ihanganye no kurandura Malaria mu gihugu. Kugeza ubu ku Isi hari ibihugu 44 byemejwe ko bitakirangwamo Malaria.

Mu myaka hafi 100 ishize, ni bwo mu Misiri hatangijwe ibikorwa byo kurandura Malaria, indwara iterwa no kurumwa n’umubu w’ingore wa ‘Anophèle’.

Imibare ya OMS yerekana ko Malaria yica abantu nibura 600,000 ku Isi buri mwaka, biganjemo abo muri Afurika.

Igihugu cyemejwe ko kitakirangwamo Malaria gisabwa gushyiraho ingamba zitandukanye zirimo no kuyirwanya kugira ngo itongera kugaruka mu baturage kandi kigatanga raporo buri mwaka muri OMS kugira ngo icyo cyemezo cyafashwe kigumishweho. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *