MINISPORTS yasabye gushyigikira ibikorwa bya Special Olympics Rwanda bifasha abafite Ubumuga bwo mu Mutwe

0Shares

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda [Minisports], Nelly Mukazayire, yasabye ko hashyigikirwa ibikorwa by’Umuryango Nyarwanda wita ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe binyuze mu bikorwa bya Siporo [Special Oympics Rwanda].

Mukazayire yabisabye nyuma yo kwitabira ibikorwa byateguwe n’uyu muryango kuri uyu wa Gatatu, nka kimwe mu bikorwa byaranze umunsi wa kabiri w’inama ny’Afurika ihuza Special Olympics iri kubera mu Rwanda.

Ibi bikorwa, birimo imikino y’intoki ya Basketball yakiniwe mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro ya LycĂ©e de Kigali mu Rugunga mu Mujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo gufasha abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe kwisanga muri Sosiyete, Special Olympics Rwanda yakoze ubu bukangurambaga bwifashishije umukino wa Basketball, aho bamwe mu batoza n’abakinnyi b’uyu mukino imbere mu gihugu bitabiriye ibi bikorwa.

Bamwe muri bo barimo; Umutoza Mutokambale Moise, Umukinnyi w’Ikipe ya REG Basketball Club, Pitchou Kambuy Manga, Uwase Denise n’abandi…

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi bikorwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda [Minisports], Nelly Mukazayire, yagize ati:“Mu izina rya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, ndashimira abagize Special Olympics zo mu bihugu 15 by’Afurika na USA, mwitabiriye iyi nama. Ndashimira kandi by’umwihariko n’abandi bitabiriye iki gikorwa barimo n’abakinnyi bafite Ubumuga bwo mu Mutwe”.

Yunzemo ati:“Iyi nama n’ibikorwa biri kuyiranga, biba umwanya mwiza wo kwigishanya no kungurana ubumenyi butandukanye, bujyanye n’uburyo abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe bafashwa kwisanga mu bandi, aho guhezwa nk’uko bikorwa muri bimwe mu bihugu bitandukanye”.

“Nka Minisiteri ya Siporo, tuzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bitandukanye ndetse n’ubukangurambaga bugamije gushishikariza kwita ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe, kuko nabo n’abantu nk’abandi”. 

“Binyuze muri aya mahugurwa y’uyu munsi, u Rwanda n’Afurika muri rusange, twizeye bazarushaho guhumura amaso abatarasobanukirwa icyo Special Olympics aricyo, kandi abitabiriye ibi bikorwa turifuza ko bazarushaho kuba urumuri rw’Umugabane wacu”.

Iyi nama iri kubera mu Rwanda, Igamije gusangira ibanga Special Olympics Rwanda yakoresheje ishyira mu bikorwa Umushinga wo gufasha abafite Ubumuga bwo mu Mutwe n’abatabufite bagasabana.

Uyu mushinga uzwi nka Unified Champion Schools, umaze Imyaka Ine (4), ushyirwa mu bikorwa mu Bigo by’Amashuri 210 mu gihugu hose.

Binyuze mu nsanganyamatsiko ya ‘Excellence in Action’ Expending Unified Champion Schools across Africa yahawe iyi nama, abayitabiriye basaga 60 bahagarariye Ibihugu 15, biyemeye ko Afurika igomba kuba intashyikirwa mu bikorwa byo kwagura Umushinga wa ‘Unified Champion Schools (UCS)’.

Binyuze mu nsanganyamatsiko ya ‘Excellence in Action’ Expending Unified Champion Schools across Africa yahawe iyi nama, abayitabiriye basaga 60 bahagarariye Ibihugu 15, biyemeye ko Afurika igomba kuba intashyikirwa mu bikorwa byo kwagura Umushinga wa ‘Unified Champion Schools (UCS)’.

Uretse u Rwanda, iyi nama yitabiriwe na Special Olympics zo mu bihugu birimo; Burkina Faso, Cameroon, Mali, Namibia, Uganda, Zambia, Zimbabwe, Gambia, Nigeria, Kenya, Tanzania, Cote D’ivoire, South Africa na USA.

Amafoto

SOR
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda [Minisports], Nelly Mukazayire
SOR
Umuyobozi wa Special Olympics muri Afurika, Charles Nyambe yitabiriye ibi bikorwa

 

SOR
Umutoza Moise Mutokambale

 

SOR
Umukinnyi w’Ikipe ya REG Basketball Club, Pitchou Kambuy Manga.

 

SOR

SOR

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *