Minisitiri Utumatwishima yagaragarije Urubyiruko ikirusha ibyishimo Manyinya

0Shares

Minisitiri w’Urubyiruko mu Rwanda, Utumatwishima Nepo Abdallah, yarugaragarije ahandi rwakura ibyishimo hatari mu kwiyahuza agasembuye.

Bwana Utumatwishima yabigarutseho ubwo yari hamwe n’itsinda ry’Abanyamakuru bakora mu ishami ry’imyidagaduro kuri Televiziyo Rwanda.

Ni ibiganiro byari mu mujyo w’Ubukangurambaga bwa Minisiteri y’Ubuzima bwise ‘Tunyweless, gusinda si wane’.

Aha, yagaragaje ko kunywa inzoga atari kimwe mubituma abantu bishima, ahubwo ko hari ibindi bakifashisha ndetse bikanabateza  imbere.

Ati:”Kunywa inzoga ntago aribyo kuko muri ubu buzima hari ibintu byinshi umuntu yakora haba umuto cyangwa ukuze bikamufasha gutuma ubuzima bugenda neza kuruta kunywa inzoga”.

Yunzemo ati:”Hari ugukora Siporo, kujya mu itsinda ry’abasoma ibitabo, abatekereza imishinga, gufasha abantu, ubukorerabushake. Ibi byose ni ingenzi kandi n’in’ingirakamaro kuruta kunywa inzoga”.

Mu gihe bikomeje kugaragaza ko Abanyarwanda benshi banywa inzoga cyane, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC, rivuga ko abenshi mubabaswe n’inzoga ari urubyiruko.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bijyanye n’ubuzima, bwagaragaje ko abanyarwanda bagera kuri 15% babaswe n’inzoga, naho 4% mu rubyiruko aribo babaswe  n’inzoga ku rwego byabakururiye n’indwara zo mu mutwe.

Imibare RBC yashyize ahagaragara ikaba yerekana ko Abanyarwanda batanywa inzoga ari 48% gusa.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *