Minisitiri Nkulikiyinka yanyuzwe n’urwego Imikino y’Abakozi imaze kugeraho

Minisitiri wa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo,  Amb. Christine Nkulikiyinka yashimye urwego imikino ihuza abakozi imaze kugeraho.

Yabigarutseho kuri uyu wa kane, ubwo hasozwa shampiyona y’abakozi mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo ku Isi. Uyu munsi wizihizwa tariki ya 01 Gicurasi [5] buri uko Umwaka utashye.

Min. Amb. Nkulikiyinka yagize ati:“Ndashishikariza abitabiriye aya marushanwa gukomerezaho kuko berekanye ko bashoboye. By’umwihariko abakozi, ndabakangurira kurushaho gukora Siporo kuko ari ngombwa kandi ari ingenzi mu buzima bwabo”.

Yakomeje agira ati:“Ntabwo twanoza no gutanga umusaruro mwiza tudakora Siporo. Iyo abantu bahuriye mu kibuga, bibubakamo indangagaciro zo gukorana kugira ngo bagere ku ntego, ibi bakaba babyifashisha no mu kazi gasanzwe bagatanga umusaruro”.

“Twunyuzwe n’uburyo imikino yagenze. Turakangurira n’ibindi bigo bitaritabira iyi mikino, gushyiramo ishyaka kuko iyi mikino yagaragaye ko ari urubuga ruhuza abantu kandi rutanga amahirwe y’akazi ku banyarwanda”.

Min. Amb. Nkulikiyinka yasoje agira ati:“Uyu munsi w’umurimo uratwibuka ko kunoza umurimo ari intego ya buri wese. Ntabwo uyu munsi ureba abakozi gusa, ahubwo n’abakoresha n’uwabo. Twese dushyize hanze tugakora umurimo unoze kandi tuwitayeho, Igihugu cyacu cyarushaho gutera imbere”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], Mpamo Thierry, yashimiye amakipe yibariye iyi mikino by’umwihariko abayobozi ba za Minisiteri bagaragaye mu mikino bakina, avuga ko ari ikintu kingenzi kw’iterambere ry’imikino y’abakozi.

Yaboneyeho kwibutsa n’ibindi bigo bitaritabira, gushyiramo imbaraga, imikino mu Bigo yaba ibya Leta n’iby’Abikorera ikarushaho kuba inkingo y’ubuzima bwiza no gutanga umusaruro mwiza mu kazi.

Iyi mikino ihuza abakozi mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga, yatangiye mu Kwezi kwa Gashyantare [2] 2025, yitabirwa n’Ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera ndetse na za Minisiteri zitandukanye.

Yakinwe mu mikino itandukanye irim0; Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Imikino Ngororamubiri [Athletics], Table Tennis ndetse no Koga [Swimming]. Yitabiriwe n’amakipe kandi n’amakipe y’abagabo n’abagore.

Muri Basketball mu bagabo bakina mu kiciro cya Category A, igikombe cyegukanywe n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishizwe abinjira n’Abasohoka [Migration], itsinze RwandAir amanota 98-70.

Muri Category B, igikombe cyegukanywe n’Ikipe ya Minisiteri ya Siporo [Minisports], itsinze WASAC amanota 59-41.

Mu kiciro cy’abagore, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu [REG] yegukanye igikombe, umwanya wa kabiri utwarwa na RBC.

Muri Volleyball mu kiciro cya Category A mu bagabo, Igikombe cyegukanywe n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], itsinze iy’Ikigo cy’Igihugu gishizwe abinjira n’Abasohoka [Migration], amaseti 3-0 (25-23, 25-21,25-20).

Muri Category B, igikombe cya Volleyball cyegukanywe n’Ikipe ya Minisiteri y’Ubuzima [Minisante], itsinze iya Siporo [Minisports], amaseti 3-0 (25-22, 25-15, 27-25).

Mu kiciro cy’abagore bakinnye Volleyball muri Category B, igikombe cyegukanywe n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC], umwanya wa kabiri utwara n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro [RRA].

Mu mupira w’amaguru mu bagabo bo muri Category A, igikombe cyegukanywe na RBC itsinze REG ibitego 4-0. Muri Category B, igikombe cyegukanywe na WASAC itsinze RDB igitego 1-0. Mu kiciro cy’ibigo by’abikorera, igikombe cyegukanywe n’Ikipe ya Banki ya Kigali [BK]

Mu mikino Ngororamubiri, mu kiciro cy’abagabo basiganwe Metero 400 [400m], Jean Claude Nshimyumugaba ukinira BDF, yabaye uwa mbere akoresheje 1’.00”.20”’. Yakurikiwe na Elea Bruce Ineza nawe BDF wakoresheje 1’.01”.04”’, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Emile Fils Kubwimana ukinira WASAC, wakoresheje 1’.01.06.

Mu kiciro cy’abagore, umwanya wa mbere wegukanywe na Sabline Uwimana ukinira Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], akoresheje 1’.32”.70”’.

Muri Metero 800 [800m] mu bagabo, umwanya wa mbere wegukanywe na Jean Claude Nshimyumugaba wa BDF akoresheje 2’.22”.57”’. Muri iki kiciro, abagore ntibakinnye.

Muri Metero 1500 [1500m] mu bagabo, ean Claude Nshimyumugaba wa BDF akoresheje 4’.55”.51”’. Muri iki kiciro, abagore ntibakinnye.

Mu mukino wa Tennis ikinirwa ku Meza [Table Tennis] mu kiciro cy’abagabo, umwanya wa mbere wegukanywe na : Orodha Iranzi ukinira RRA, mu gihe mu bagore wegukanywe na Isimbi Kamanda wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga [MINAFFET].

Mu mukino wo Koga [Swimming] mu kiciro cy’abagabo, umwanya wa mbere wegukanywe na Bruce Ntwali ukinira Banki ya Kigali, mu gihe mu bagore wegukanywe na Alleluia Mirelle Kirezi ukinira RRA.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi w’umurimo, hagiye gukurikiraho imikino yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izakinwa hagati muri uku Kwezi, ikazakurikirwa na Shampiyona izatangira mu Kwezi kwa Nyakanga [7] 2025.

Amafoto

Image
Minisitiri Nkulikiyinka (hagati), Minisitiri Mukazayire n’umuyobozi wa ARPST Mpamo Thierry, bakurikiranye iyi mikino

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *