Deregasiyo y’u Rwanda igiye kwerekeza i Paris mu Bufaransa mu mikino Olempike yo mu Mpeshyi, yaraye Ishyikirijwe Ibendera ry’Igihugu na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, nk’ikimenyetso cy’uko bagiye mu butumwa bw’Igihugu.
Uyu muhango wabereye ku kicaro cya Minisiteri ya Siporo i Remera mu Mujyi wa Kigali, witabiriwe n’Umuyobozi w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe Ikipe z’Igihugu, Munyanziza Gervais n’abandi…
Biteganyijwe ko iyi Deregasiyo ihaguruka ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Gatanu, mu gihe imikino iteganyijwe hagati ya tariki 23 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruzaba ruharariwe n’abakinnyi 8, bagizwe n’abari n’abategarugoli 5 n’abagabo 3.
Uko ari abakinnyi 8, bazahagarira Igihugu mu mikino 4 itandukanye, igizwe na; Fencing, Koga, Kunyonga Igare no gusiganwa ku Maguru.
Umukino u Rwanda ruzaserukamo bwa mbere muri iyi mikino ni Fencing, aho ruzaba ruharariwe na Uwihoreye Tufaha.
Mbere yo kujya muri Village Olempike, iyi Deregasiyo izabanza gushyikira i Courbevoie, ikazahava tariki ya 23 Nyakanga 2024, yerekeza muri Village Olempike.
Ashyikiriza Ibendera ry’Igihugu iyi Deregasiyo, Minisitiri Munyangaju yashimye Komite Olempike y’u Rwanda, ku ruhare yagize mu gutegura aba bakinnyi.
Minisitiri Munyangaju by’umwihariko yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rugiye guhatana mu mukino wa Fencing ku nshuro ya mbere.
Yasabye ko hagomba gukorwa ibishoboka byose, Igihugu kikagira abakinnyi bagiserukira mu mikino itandukanye ikinwa mu mikino Olempike.
Ati:”N’iby’agaciro kuba u Rwanda ruserutse ku nshuro ya mbere mu mukino wa Fencing. Uyu n’umukoro nk’ababarizwa mu rugaga rwa Siporo. Bigomba kuduha umukoro wo gukora cyane, ngo haboneke abakinnyi benshi kandi mu mikino inyuranye. Turifuza ko mu mikino Olempike itaha, umubare uziyongera ukava kubakinnyi 8″.
Itsinda ryaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike
- Amagare
Abagabo: Eric Manizabayo (Road Race)
Abagore: Diane Ingabire (Road Race & ITT), Jazilla Mwamikazi (Mountain Bike)
Umutoza: David Louvet
- Imikino ngororamubiri (Athletics)
Abagabo: Yves Nimubona (10 000m)
Abagore: Clementine Mukandanga (Full Marathon 42km)
Umutoza: Eric Karasira
- Koga
Abagabo: Peyre Mitilla Oscar Cyusa (Butterfly 100m)
Abagore: Lidwine Umuhoza Uwase (Freestyle 50m)
Umutoza: James Bazatsinda
- Fencing
Abagore: Tufaha Uwihoreye
Umutoza: Emmanuel Kwizera.
Amafoto