Minisiteri y’Ubuzima mu nzira yo kongera umubare w’abakozi bo kwa Muganga

0Shares

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ‘MINISANTE’ yatangaje ko igiye kongera umubare w’abakozi bo kwa muganga, mu rwego rwo gufasha abakora mu bigo by’ubuvuzi kugabanya gukora amasaha y’ikirenga no kwita ku miryango yabo.

Taliki ya 11Ugushyingo 2022 inama y’abaminisitiri yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba, hatabariwemo isaha imwe y’ikiruhuko, harimo no kugabanya amasaha abanyeshuri batangiriragaho amasomo.

Uyu mwanzuro watangiye kubahirizwa taliki 1 Mutarama 2023, gusa minisiteri y’ubuzima yahise isohora itangazo rimenyesha abakora mu bigo by’ubuvuzi n’abaturarwanda muri rusange ko mu rwego rwo gukomeza gutanga serivise z’ingenzi z’ubuzima igihe cyose zikenewe ko hazakomeza gukurikizwa amasaha y’akazi asanzwe mu bigo by’ubuvuzi nk’uko byakorwaga muri 2022.

Ni umwanzuro wakiriwe neza n’abakora kwa muganga ariko nabo bagira ibyo basaba ngo hatabamo akarengane.

Minisiteri y’ubuzima yandikiye uturere n’Umujyi wa Kigali kwishyura abakozi bo mu bigo by’ubuvuzi amafaranga y’agahimbazamusyi hashingiwe ku musaruro bagaragaje mu masezerano y’imihigo ya 2021/2022.

Gufata iki cyemezo byari bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.

Minisiteri y’ubuzima yaje gusuzuma ubusabe bw’abaganga isanga hari igikwiye gukorwa harimo no kongera abakozi bo kwa muganga.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin avuga ko basanze ubu busabe bufite ishingiro bituma hafatwa icyemezo.

Inama y’abaminisitiri kandi yemeje ko abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *