Meteo Rwanda yateguje Imvura nyinshi ivanze n’Inkuba mu Turere 12

0Shares

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda cyaburiye abaturage ko hari imvura nyinshi ivanze n’Inkuba iteganyijwe hagati ya tariki 30 Mata na tariki 4 Gicurasi 2024. 

Uturere 12 two mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo biteganyijwe ko ari two tuzibasirwa cyane.

Kugeza ubu kandi iyi mvura ikomeje kugaragara mu gihugu, irimo guteza ibiza no kwangiza ibikorwa by’abaturage bitandukanye harimo no guhitana ubuzima bwa bamwe.

Nko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze iri kumwe n’inzego zishinzwe umutekano basuye hamwe mu hibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryakeye.

Bamwe mu baturage basuwe bagaragaje ko batewe batunguwe nta kintu bafite cyo gufungura n’aho gukinga umusaya.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yavuze ko basuye aba baturage hagamijwe kwirebera bo ubwabo uko byifashe ngo banabahumurize.

Bimwe mu bice byasuwe n’aba bayobozi ni ibyo mu Mirenge ya Gacaca na Cyuve aho amazi menshi yasenye inzu z’abaturage anangiza imyaka yabo.

Mu Karere ka Rutsiro, abaturage batatu bitabye Imana mu ijoro ryakeye, bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye.

Ubuyobozi bwihanganishije imiryango yabuze abayo, bwizeza ko buzakomeza kubaba hafi.

Mu Karere ka Gisagara, imvura imaze kwangiza umuceri uhinze ku buso bwa hegitari 45 mu gishanga cya Nyiramageni by’umwihariko imirima ihingwamo n’amakoperative abiri, koperative Koproriz  KIRI na koperative Nyiramageni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko, James Gatongore yavuze ko imyaka yangijwe yari mu bwishingizi abaturage bazagobokwa ariko kandi abahinzi basabwe no kureba uko bagerageza kugabanya ubukana bw’ayo mazi y’imvura.

Mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, mu byangijwe n’ibiza by’imvura biromo n’uruganda rutunganya Kawa rwa Vunga (Vunga Coffee).

Uretse uru ruganda, ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyira buvuga ko ibi biza byangije ibindi bikorwaremezo byiganjemo imihanda, bitwara imyaka y’abaturage mu mirima, bisenya inzu z’abaturage n’ibindi bikibarurwa.

Imvura ikomeje kugwa ari nyinshi ndetse n’iteganyagihe rivuga ko no mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gatanu nabwo izakomeza kugwa ari nyinshi.

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda cyaburiye abaturiye imigezi kwitwararika birinda kuyegera, kuko bashobora kwibasirwa n’imyuzure mu bihe by’imvura nyinshi iteganyijwe kugwa mu Cyumweru cya mbere cya Gicurasi 2024.

Imigezi ishobora guteza imyuzure irimo Sebeya, Karambo, Nyabahanga, Kabirizi, Nyabarongo, Mwogo, Mukungwa, Rubyiro na Cyagara, iyo mu muhora wa Vunga ndetse n’iyo mu gace k’Ibirunga mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *