Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya AS Dauphins Noirs yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku birebana no kugura Aruna Moussa Madjaliwa.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga waturutse muri Bumamuru FC y’i Burundi, yari afite ibyangombwa bituzuye, ibi bikaba bitaramwemereraga kuba umukinnyi wa Rayon Sports ariyo mpamvu atakinnye umukino wa Super Cup wahuje iyi kipe na APR FC ku wa Gatandatu ushize.
Hagati y’amakipe yombi nta kibazo cyarimo kuba yakina ariko nk’uko FERWAFA ibiteganya ntabwo umukinnyi udafite ibyangombwa byuzuye yari yemerewe gukina irushanwa yateguye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023, nibwo byamenyekanye ko Aruna Moussa Madjaliwa yemeye kwishyura miliyoni 3 FRW hanyuma na Rayon Sports yishyura izindi ebyiri zihabwa AS Dauphins Noirs.
Ubu iyi kipe ya Rayon Sports yamaze gusabira uyu mukinnyi ibyangombwa, ku buryo ku wa Gatanu azakina umukino wa Gasogi United ufungura Shampiyona y’i 2023/24.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yageze muri Bumamuru FC nk’intizanyo avuye muri AS Dauphins Noirs yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umwaka ushize, igihe yatijwe cyari cyaramaze kurangira atangira kuvugana na Rayon Sports.
N’ubwo yavuganye na yo ariko, ibiganiro ntabwo byamenyeshejwe AS Dauphins Noirs nk’ikipe igifitanye amasezerano ariyo mpamvu byasabye ibiganiro.