Mercato – Rwanda: Manishimwe Djabel yakemanze ubushobozi bw’Abakinnyi b’Abanyamahanga baguzwe na APR FC

0Shares

Uwari Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yemeje ko urwego rw’abakinnyi bashya b’abanyamahanga baherutse kugurwa n’iyi kipe ntaho rutaniye n’urw’abahasanzwe.

Mu gitondo cya tariki ya 10 Kanama 2023, ni bwo Manishimwe Djabel yagiranye ikiganiro na Radio/TV10, ikiganiro cyagarutse ku hazaza he mu mupira w’amaguru.

Uyu mukinnyi yabanje kugaruka ku gushyira umucyo ku makuru amwerekeza mu makipe yo mu Rwanda, harimo Kiyovu Sports ndetse na Mukura VS ashobora kwerekezamo nk’intizanyo.

Manishimwe yahakanye aya makuru avuga ko nta kimwe n’imwe baravugana byimbitse ndetse akiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu gihe itaratangaza aho yamwerekeje.

Ati “Kugeza ubu ndacyari umukinnyi wa APR FC 100% n’ibyo ingomba byose irabimpa. Nta yindi kipe ndavugana na yo kuba nayerekezamo gusa ibiganiro n’amakipe avugwa haba Mukura, Kiyovu n’izindi nyinshi byarabaye ariko ntibyageze ku rwego nakwemera kuzikinira.”

Yongeyeho ko igihe amaze muri APR FC, ari ikimenyetso cy’uko ubushobozi bwe butakiyigaragarira, akaba ari yo mpamvu atigeze abona umwanya uhagije wo gukina.

Yagize ati “Ndabizi ko hari ubushobozi mfite, ikipe iyo ari yo yose najyamo kandi nkakina. Murabizi ko nta muhanuzi iwabo, iyo umaze igihe ahantu ubushobozi bwawe batangira kutabubona.”

Uyu mukinnyi akimara kuvuga ko akiri umukinnyi wa APR FC, yabajijwe niba yizeye neza ko yabasha kubona umwanya ubanzamo mu ikipe, avuga ko abaza bose batamurusha urwego.

Ku birebana n’abakinnyi bashya APR FC yaguze, yavuze ko batarusha abasanzwe ndetse ko n’imikino mpuzamahanga bazitabira nta kinini bazarusha abo yari isanganywe.

Ati “Nkurikije ibyo mbona ubu, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari ubushize n’iy’ubu. Uko ni ko kuri nkurikije imikino ya gicuti bagiye bakina kuko nagiye nyikurikirana. Nta kinyuranyo gihari.”

“Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco [Ruboneka], Yannick [Bizimana] na Nshuti [Innocent]. Gusa umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko mu by’ukuri ntibyoroshye.”

APR FC yari imaze imyaka 11 ikinisha abenegihugu gusa, yasubiye ku isoko ry’abakinnyi b’abanyamahanga, igura barindwi uhereye mu izamu kugeza mu busatirizi.

Abo bakinnyi barimo Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’, Apam Assongwe Bemol, Victor Mbaoma, Banga Salomon Bindjeme na Sharafeldin Shaiboub Ali. Aba biyongeraho Ndikumana Danny waguzwe muri Rukinzo FC y’i Burundi.

Manishimwe ni umwe mu bakinnyi batasoje neza umwaka w’imikino wa 2022/23 muri APR FC, ndetse no kugeza ubu ntari mu bakinnyi bari gukorana n’abandi imyitozo, we akemeza ko yahawe “uruhushya rwo kujya gukora amagerageza mu yandi makipe yo hanze, urwo rero ntirurarangira.”

Manishimwe Djabel yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2019, kugeza ubu asigaje amasezerano y’imyaka ibiri akaba amaze iminsi ashaka kwerekeza muri Al Shabab FC yo muri Arabia Saoudite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *