Mercato: Mbappé yongeye kugaruka mu Muryango wa PSG

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé, wari umaze iminsi  atajya imbizi n’iyi kipe yasubijwe ku rutonde rw’abakinnyi mu gihe bivugwa ko ari hafi gusinya amasezerano mashya.

Ku mugoroba wo ku wa 12 Kanama 2023, ni bwo Mbappé yakurikiye umukino ufungura Shampiyona ya 2023-24, ikipe ye ya PSG yanganyijemo na Lorient 0-0.

Mu mwanya w’icyubahiro yari kumwe na Ousmane Dembélé uherutse kwemezwa nk’umukinnyi mushya muri iyi kipe, avuye muri FC Barcelona.

Mbere y’umukino hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi azerekeza muri Real Madrid ariko andi yasohotse avuga ko ari mu nzira zo kongera amasezerano muri iyi kipe yo mu Mujyi wa Paris.

BBC yabitangaje ko PSG yemeye ko “yagiranye ibiganiro kandi byiza n’umukinnyi wayo ku buryo bibaye byiza yakongeraho undi mwaka umwe.”

Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, na we yabishimangiye yongera kuvuga ko uko byagenda kose ikipe iri kugira ngo itarekura umukinnyi w’umuhanga ku buntu ndetse impande zombi ziri kuganira.

Ati:”Dukurikije ibiganiro twagiranye mbere y’umukino wa Lorient byagenze neza ku mpande zombi. Ubu yiteguye kongera gusubukura imyitozo mu ikipe ya mbere kuri iki Cyumweru. Kylian yiyumvamo PSG, yagarutse.”

Kylian Mbappé uyu munsi yakoranye imyitozo n’ikipe ya mbere ndetse Al-Khelaifi yabwiye abakinnyi ko umutima w’uyu rutahizamu uri kuri PSG. Ati “Kylian yagarutse.”

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, ari mu bakinnyi batatangiye neza umwaka w’imikino kuko atigeze ajyana na bagenzi be muri Asia aho bakiniye imikino yo kwitegura amarushanwa ateganyijwe.

Mbappé asigaje umwaka umwe muri PSG ugomba kurangirana na 2023-24 bituma yakwerekeza mu yindi kipe nta kiguzi atanzweho.

Kugeza ubu nta kipe arabasha gusinyira nubwo bivugwa ko yagiranye ibiganiro byimbitse na Real Madrid.

Mu kwezi gushize PSG yatanze uburenganzira kuri Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite bwo kuba yagura uyu rutahizamu ku kayabo ka miliyoni 259 £ ariko birangira atifuje kuyijyamo.

Kylian Mbappé yinjiye muri PSG mu 2017 avuye muri Monaco atanzweho miliyoni 165.7 £, amaze kuyitsindira ibitego 212 mu mikino 260 amaze kugaragaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *