Menya n’ibi: Ibibujijwe ku buzima bw’umuntu wishyirishyijeho Tatouage

0Shares

Tatouage cyangwa se kwishyushanya ku mubiri ukoresheje amabara atandukanye, ni ibintu bigezweho kuri ubu, by’umwihariko bikorwa n’ingerii z’abantu batandukanye. Ubisanga mu bakuru ndetse n’abato. Gusa abenshi babikora batazi inkurikizi zabyo.

Muri iyi nkuru, THEUPDATE yaguteguriye ibyihariye n’ibibujijwe ku muntu wishyirishyijeho Tatouage.

Ku ikubitiro, harimo kuba uwishyirishijeho Tatouage aba atemerewe gutanga amaraso yo gufasha imbabare/indembe.

Tuyishimire Moses, umukozi ushinzwe gushaka abatanga amaraso mu Ishami ryo gutanga amaraso muri RBC, avuga ko umuntu wishyizeho Tatouage atemerewe gutanga amaraso mbere y’amezi atandatu ayishyizweho.

Ati:”Impamvu tutamwemerera gutanga amaraso mbere y’amezi atandatu ni uko tuba tutizeye ko amaraso. Iyo bamushyiraho ariya mabara (Tatouage), bamukomeretsa umubiri ndetse ibyo bikomere bishobora kujyamo izindi mikorobe zatera ubundi burwayi mu maraso ye”.

“Gusa, nyuma y’amezi atandatu ashobora gutanga amaraso agapimwa, mu gihe hasanzwe ari mazima agahabwa umurwayi”.

Ku mubyeyi wonsa si byiza kwishyiraho Tatouage, kuko bishobora kugira ingaruka ku mwana bivuye mu burwayi bwinjiriye kuri bya bikomere, cyane nk’iyo yayishyize ku ibere.

Abantu bafite Tatouage ku mibiri yabo, hari ibihugu bimwe bitabemerera kujya mu nzego z’Umutekano nka Polisi, Igisirikare n’izindi serivisi zifite aho zihurira n’izi nzego, bitewe n’uko byakoroha kumutangaho amakuru bagendeye kuri izo Tatouage.

Ikindi kigora abantu bishyizeho Tatouage, ni uko iyo bakeneye kuzikuraho rimwe na rimwe zitavaho neza kandi bagasigarana inkovu aho zari ziri.

Mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, usanga batabasha kuzikuraho, bitewe n’uko ibikoresho bizikuraho bidahari.

Umwe mu bashyiraho Tatouage mu Rwanda, avuga ko bimwinjiriza agatubutse bitewe n’ubwonko bwa Tatouage ukeneye.

Avuga ko guhera ku bihumbi 30-50 ariyo make akorera. Naho ushaka gushyiraho isura y’umuntu amuca ibihumbi 300Frw.

Nkunzimana ukora akazi ko kuzishyiraho abantu Tatouage, avuga ko abanyamahanga n’abahanzi batandukanye akunze gukorana nabo cyane.

Gusa ngo n’abandi basanzwe bajya bazishyiraho ariko ntoya cyane kandi bakazishyira ahantu hatagaragara.

N’ubwo akora aka kazi, ntabwo aba yifuza kuzikuraho kuko ntabikoresho byibanze aba afite byifashishwa bazikuraho.

Dr. Jean Chrisostome Kagimbana, Umuganga w’indwara z’uruhu mu Bitaro bya Kanombe, avuga ko Tatouage itera zimwe mu ngaruka ku mubiri zirimo kwishimagura.

Ati:”Hari abantu umunani baje bansaba kubakuriraho Tatouage biranga kuko nta bikoresho byo kuzikuraho dufite mu Rwanda, kandi usanga indi mpamvu ituma bidakunda ari uko ziba zaramaze kwinjira mu mubiri”.

Dr. Kagimbana kandi avuga ko hari abantu baba bumva batakizikeneye, bakabagana bifuza ko zavaho ntibibashobokere.

Hakaba ubwo baba bifuza kujya gukora akazi runaka, imyaka bagezemo bumva bitajyanye n’ibindi bumva ko iyi mitako ishushwanywa ku mubiri idakenewe kugaragaramo.

Dr. Kagimbana akomeza uvuga ko izo Tatouage hari abo zinanira kubana nazo ku mubiri bitewe nuko zibarya (Allergies) bigatuma bifuza kuzikuraho kandi bitagishobotse.

Aha agira inama abantu kwitondera ibintu bashyira ku mibiri yabo kuko biyangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *