Umwami Mohammed VI wa Maroke yategetse irekurwa ry’abanyamakuru Taoufik Bouachrine, Omar Radi and Soulaimane Raisouni.
Ni muri gahunda yo gutanga imbabazi ku mfungwa 2,476 zari zarakatiwe nk’uko byemezwa n’ubutegetsi.
Ibi byabaye mu gihe umwami Muhammed VI wa Maroke yizihizaga imyaka 25 amaze ku ngoma.
Itegeko nshinga rya Maroke riha umwami uburenganzira bwo kubabarira cyangwa kuvanaho ibihano. Ibi bikunda gukorwa mu gihe cy’iminsi mikuru ku rwego rw’igihugu.
Aba banyamakuru batatu bari bazwiho kunenga gahunda z’ubutegetsi. Bari barahamijwe ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina ariko barabihakana.
Abaharanira uburenganzirwa bwa muntu bari bavuze ko izi manza ari iza politike.
Taoufiq Boachrine wari umwanditsi mukuru yakatiwe imyaka 12 y’igifungo naho Omar Radi na Soulaimane Raisouni umwe yakatiwe itandatu undi itanu uko bakurikirana.
Umwami yababariye abandi bantu 16 bari barahamijwe ibyaha by’ubuhezanguni n’iterabwoba nyuma yo gusuzuma uko bahagaze nkuko byatangajwe na Ministeri y’Ubutabera.