Guverinoma ya Malawi yatangiye gukora iperereza ku buryo Fulgence Kayishema, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonye urwandiko rw’inzira ruzwi nka Passport (soma Pasiporo) rw’iki gihugu.
Iki gihugu kivuga ko uru rwandiko rw’inzira rwa Kayishem rwakoreshejwe hagati ya 2017-2018 mu mazina ya Positani Chikuse yari yarihimbye.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Kamena2023, Minisitiri w’imiturire, Kenneth Zikhale Ng’oma, yatangarije abanyamakuru ko abatanze urwo rwandiko rw’inzira muri iriya myaka bazabiryozwa nibaramuka babonetse.
Ati “Twarabikurikiranye kandi buri wese wamuhaye iri Pasiporo azahanwa n’amategeko. Turi gukosora amakosa yakozwe muri sisiteme.”
Ku rundi ruhande ariko Minisitiri Zikhale yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda yanatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 55 bari muri iki gihug, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko batangiye gushakishwa hashingiwe ku mazina yatanzwe.
Ati “Aba ni Abanyarwanda ariko bashobora kuba barahinduye imyirondoro yabo kuko bari muri bamwe mu bashakishwa cyane ku Isi. Turi gushakisha isano baba bafitanye n’u Burundi kugira ngo kugira ngo dute muri yombi abo bantu bakekwaho kwica abantu barenga 2.000.”
Yongeyeho ko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryandikiye leta ya Malawi risaba kohereza abantu barenga 500 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1995.
Muri Kamena 2001, urwari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwasohoye inyandiko ikubiyemo ikirego, rushinja Kayishema gutegura, gushishikariza, gutegeka, guhagarikira no gukora ibyaha bya Jenoside kuri Paruwasi ya Nyange.
Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.
Inyandiko y’ikirego ya ICTR yerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n’abandi bemeranyije ku buryo bwo kwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu. Hagati ya tariki 7 na tariki 10 Mata 1994, abayobozi b’ibanze na polisi ya komini bagabye ibitero ku batutsi bamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi ya Nyange.
Kuwa 15 Mata kandi, Kayishema bivugwa ko yajyanye lisansi kuri Paruwasi ya Nyange ikoreshwa n’Interahamwe mu gutwika Kiliziya yari irimo Abatutsi. Kayishema kandi ari mu batanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku batutsi bari bayirimo, hapfa abarenga 2000 barimo abagabo, abagore, abana n’abagabo. Abatutsi barokotse icyo gihe nabo barishwe.
Kayishema ashinjwa ko ari mu bahagarikiye igikorwa cyo gutunda imirambo yari mu mbuga za Kiliziya ijyanwa mu cyobo kinini.