Malawi: Ishyaka rya ‘Saulos Chilima’ wari Visi Perezida ryasabye Iperereza ku Mpanuka y’Indege yamuhitanye

Ishyaka rya Saulos Chilima wari Visi Perezida wa Malawi, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpanuka y’indege yamuhitanye ari kumwe n’abandi bantu umunani bari kumwe, yabaye ku wa mbere mu Mashyamba y’inzitane ya Chikangawa.

Iryo shyaka rye rya United Transformation Movement (UTM), ryifatanije n’irya Prezida Lazarus Chakwera rya Malawi Congress Party (MCP) mu matora yo mu 2020.

Stevie Mikaya wo mu ishyaka UTM yagize ati: “Dukeneye kumenya ukuri ku cyabaye ku muyobozi wacu Saulos Chilima. Si ku nshuro ya mbere iyi ndege yari ikoze urugendo ijya Mzuzu mu bihe nk’ibyo yakoreyemo impanuka.”

Uyu akifuza ko leta itanga umuco ku bibazo bitandukanye birimo niba iyo ndege yaragize ikibazo cy’ibyuma byayo, cyangwa niba yarashiranywe na lisansi.

Kuri uyu wa kane abayoboke ba UTM bagerageje kubuza ministiri w’ingabo Harry Mkandawire n’uw’umutekano mu gihugu Ken Zikhale Ng’oma kwitabira imihango yo guherekeza nyakwigendera Chilima. Ku cyicaro cy’ishyaka mu murwa mukuru, Lilongwe, Mikaya yashinje aba baminisitiri uburangare.

Chilima, w’imyaka 51 azashyingurwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha aho avuka mu karere ka Ntcheu.

Amakuru yatangajwe bwa mbere yari yavuze ko iyo ndege yaguyemo abantu 10. Nyuma byaje kumenyekana ko umwe mu bantu bagomba kuba bari muri iyo ndege atakoze urwo rugendo. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *