Ibitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi birasaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda indwara ya Malariya, kuko muri iki gihe ikomeje kwiyongera ku muvuduko uri hejuru.
Mu mezi 3 ashize ibi bitaro bimaze kwakira abarwaye Malariya bagera kuri 612.
Ku kigo nderabuzima cya Nkanka giherereye mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, abarwayi ni benshi bivuza indwara zitandukanye harimo na Malariya.
Abo tuhasanze bahamya ko indwara ya malariya ikomeje kwiyongera aho batuye.
Kwiyongera kw’iyi ndwara gushimangirwa na Nsengamungu Bernard, umuforomo ukora mu rusuzumiro kuri iki kigo nderabuzima cya Nkanka.
Mu mezi atatu ashize bamaze kwakira abarwayi 102 mu gihe umwaka ushize igihe nk’iki bakiriye gusa 31.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gihundwe busobanura ko ukwiyongera kw’iyi ndwara ya Malariya kwatewe no kudohoka ku ngamba z’ubwirinzi bwayo bityo ko bagiye kongera gukaza ingamba binyuze mu bukangurambaga.
Ibitaro bya Gihundwe binareberera ibigo nderabuzima 8 bihereye mu mirenge 7 igize aka Karere.
Mu mezi atatu gusa ashize ibi bitaro bimaze kwakira abarwayi 612.
Imibare iheruka gutangazwa na RBC igaragaza ko abaturage ibihumbi 96 basanganywe Malariya mu Gushyingo 2024. (RBA)