Mahamoud Ali yatorewe kuyobora ‘African Union’ ahigitse abarimo Raila Odinga

0Shares
Umunya-Djibouti, Mahamoud Ali Youssouf yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, asimbuye Moussa Faki Mahamat wari umaze imyaka 8 kuri uwo mwanya.
Mahmoud Youssouf yari asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, akaba yatsinze Umunya-Kenya, Raila Odinga na Richard Randriamandrato ukomoka muri Madagascar.

Mahmoud Youssouf w’imyaka 59, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti kuva mu 2005.

Yabaye kandi Ambasaderi wa Djibouti mu Misiri, anaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku buyobozi bw’Abaperezida batatu bayoboye iki gihugu.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *