Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyabisesero kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

0Shares

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko amateka y’umusozi wa Bisesero, ari isomo rikomeye ku rubyiruko ndetse ibi bikaba bigaragazwa nk’ubudaheranwa nyabwo bukwiye kurangwa na buri mu Nyarwanda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yifatanyaga n’abaturage ndetse n’abaroketse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Karongi.

Umusozi wa Bisesero uherereye mu Karere ka Karongi, ni umusozi uzwiho amateka y’ubudaheranwa ndetse n’ubutwari abari bawutuye bagaragaje mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene asobanura ko abari batuye Bisesero baranzwe n’ubutwari ndetse n’ubudaheranwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturiye kuri uyu musozi ndetse n’abaharokokeye bavuga ko ayo mateka yatumye bubakiraho ubudaheranwa ndetse n’ubumwe.

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, yashimye ubwo budaheranwa bagaragaje, ndetse aha agaragaza ko uyu musozi ushushanya neza umutima w’Abanyarwanda utaremeye gupfa. 

Madamu Jeannette Kagame kandi yagaragaje ko aya mateka ya Bisesero ari isomo rikomeye ku rubyiruko ndetse akaba ari n’umukoro ku banyarwanda.

Muri iki gikorwa kandi hanashyinguwe imibiri 41 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, isanze indi isaga ibihumbi 50 iruhukiye muri uru rwibutso rwa Bisesero ruherutse no gushyirwa mu nzibutso 4 ziri mu murage w’isi ugenzurwa na UNESCO. (RBA)

Amafoto

Madamu Jeannette Kagame.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *