Loni yunamiye Abasirikare baguye mu Butumwa bwo kugarura Amahoro barimo 2 b’u Rwanda

0Shares

Umuryango w’Abibumbye wunamiye abasirikari barimo n’ab’u Rwanda babiri baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mwaka ushize.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango Antonio Guterres yasabye isi guhaguruka ikarwanya amakimbirane.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abasirikari, abapolisi n’abasivile bapfuye barimo guharanira amahoro hirya no hino ku Isi.Antonio Guterres yasabye abitabiriye iki gikorwa guhaguruka bakunamira ibi byiciro byose byatanze ubuzima baharanira amahoro.

Mu butumwa bwe yemeje ko kwibuka aba bantu bapfuye baharanira amahoro bikwiye kujyana no gukumira amakimbirane ahitana ubuzima bw’abantu.

Mu bibukwa harimo n’abasirikari b’Abanyarwanda nabo amazina yabo yasomwe muri uyu muhango wo kubibuka. Abo ni Major Francois Ngoga na Sgt Eustache Tabaro.

Kuva mu 1948 ibihugu 125 byatanze ingabo zisaga miliyoni zijya mu butumwa 71 bwo kubungabunga amahoro mu bihugu binyuranye ku Isi.

Kuri ubu ibihumbi 76 by’abagabo n’abagore bari mu butumwa bw’amahoro mu bice 11 birimo imvururu n’intambara muri Afrika, Aziya, i Bulayi no mu Burasirazuba bwo hagati.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka abaguye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni Antonio Guterres yatanze imidali yiswe Dag Hammarskjöld igenewe abasirikari, abapolisi n’abasivili bose hamwe 64, baguye mu kazi kagamije kugarura amahoro, harimo 61 bapfuye umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *