Umukinnyi mpuzamahanga w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Kwizera Jojea, yongereye amasezerano mu ikipe ya Rhode Island FC yo mu kiciro cya kabiri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Tariki ya 30 Ugushyingo 2024, nibwo amasezerano Kwizera yari afitanye na Rhode Island FC yari yashyizweho akadomo.
Nyuma y’uko impande zombi zigiranye ibiganiro byatanze umusaruro, Kwizera Jojea n’Ikipe ya Rhode Island FC, bemeranyijwe gukomeza guhorana kugera tariki ya 30 Ugushyingo 2025.
Uretse Kwizera wongerewe amasezerano, abandi iyi kipe yongereye barimo; Koke Vegas, Stephen Turnbull, Grant Stoneman, JJ Williams, Albert Dikwa “Chico,” Zachary Herivaux, Marc Ybarra na Karifa Yao.
Ku myaka 24 gusa y’amavuko, Kwizera n’umwe mu bakinnyi Rhode Island FC yari yubakiyeho muri uyu mwaka (2024).
Yayikiniye imikino 27, atsinda ibitego 3 atanga imipira 5 yavuyemo ibitego.
Tariki ya 4 Mutarama 2024 nibwo Kwizera Jojea yasinyije Ikipe ya Rhode Island FC avuye mu ikipe ya CF Montreal. Icyo gihe, yari umukinnyi wigurishije (Wari udafite amasezerano mu Ikipe iyo ariyo yose).