Kwirinda Virus ya Marburg: Minisiteri y’Uburezi yahagaritse ibikorwa byo gusura Abanyeshuri 

0Shares

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri zibaye zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya Marburg.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima, MINEDUC, yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Ukwakira 2024.

MINEDUC yatangaje ko aya mabwiriza azakurikizwa mu mashuri yose mu Rwanda kugeza igihe Minisiteri y’Ubuzima izatangira andi mashya azakurikizwa.

Rikomeza riti “Hagamijwe kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC iramenyesha ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri biga barara mu mashuri, gisanzwe gikorwa buri kwezi kibaye gihagaze, kikazasubukurwa nyuma y’igenzura rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzego z’ubuzima.’’

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe hari umunyeshuri ukeneye ibikoresho byihutirwa, umubyeyi we akorana bya hafi n’ubuyobozi bw’ishuri akabyohereza akoresheje ubundi buryo harimo n’ubw’ikoranabuhanga.

Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yemeje ko abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda.

Kuva icyo gihe, imibare ya MINISANTE yerekana ko abamaze kwanduka ari 29, muri bo 10 bamaze guhitanwa na cyo mu gihe 19 bakiri gukurikiranwa n’abaganga.

Ibimenyetso by’ingenzi biranga Marburg birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe umutwe bikabije, kubabara imikaya ndetse no gucibwamo no kuruka.

Mu gukomeza ingamba zo kwirinda, abaturarwanda bagirwa inama yo kwirinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso ndetse no kugira umuco w’isuku binyuze mu gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha handsanitizers.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *