Mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira mu Cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bice bitandukanye harimbanyije ibikorwa byo gukora amasuku ku Nzibutso za Jenoseide yakorewe Abatutsi. N’ubwo isuku ihakorwa buri gihe, ariko mu gihe cyo kwibuka biba ari umwihariko.
Kuri iyi nshuro, Urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’i Burasirazuba, rwakoze Umuganda w’Isuku ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ruri i Ngara mu gihugu cya Tanzaniya.
Muri iki gikorwa, rwifatanyije n’Umuyobozi wa Ibuka muri aka Karere, Nduwimana Bonavanture.
Uretse Umuyobozi wa Ibuka muri Kirehe, iki gikorwa kandi kitabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kirehe, Mukaneza Pelagie.
Uretse Abanyarwanda, ku ruhande rwa Tanzaniya nabo bari bitabiriye iki gikorwa. Itsinda ry’Abatanzaniya ryari rihagarariwe na Richard Noah.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure yabashimiye ubufatanye babagaragarije, abasaba kuzitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwifatanya n’abayirokotse.
Uru Rwibutso rwa Ngara, rushyinguyemo Imibiri irenga 917 bakuwe mu Mugezi w’Akagera.
Abashyinguye muri uru Rwibutso, n’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu Mugezi w’Akagera, barimo abatembanywe n’uyu Mugezi bari biciwe mu bice bitandukanye by’Igihugu n’abiciwe ahahoze ari Rusumo.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Igihugu biteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Mata 2025.
Bimara iminsi 100, ariko Igihugu cyahisemo ko muri iyi minsi 7 muri yo iba yihariye, nyuma yaho hagakomeza ibindi bikorwa, ariko no kwibuka bigakorwa bitewe n’ibice bitandukanye bifite amateka yihariye.
Amafoto