Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’i Burasirazuba, bibutse abishwe bakajugunywa mu Migezi, Inzuzi n’Ibiyaga by’umwihariko abajugunywe mu Mugezi w’Akagera.
Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, kitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Kirehe, Umuryango Humura Victoria n’abandi..
Hari kandi bamwe mu bayobozi bo mu gihugu cya Tanzaniya na bamwe mu bagiraneza bo muri Tanzaniya barimo abarohoraga ababaga bishwe bakajugunywa mu Kagera, bakabakuramo, bakabashyingura.
Iki gikorwa kandi cyaranzwe no Kwibuka Abatutsi basaga 900 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu Kagera, bashyinguye mu Rwibutso ruri mu gihugu cya Tanzaniya, mu gace gahana Imbibi n’aka Karere ka Kirehe.
Abitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka, baboneyeho kuganira n’Ubuyobozi bw’aho muri Tanzaniya, hagamijwe kurebwa uko uru Rwibutso bashyinguyemo twatunganywa rukajyana n’igihe.
Muri ibi biganiro, haganiriwe ko ku bufatanye bw’Ibihugu byombi (U Rwanda na Tanzaniya), uru Rwibutso rwazubakwa neza, ndetse ubu busabe buhabwa Umugisha.
Iki gikorwa cyasojwe hashyirwa Indabo kuri uru Rwibutso, abakitabiriye biyemeza gukomeza Kwibuka biyubaka, baharanira kudaheranwa n’Amateka ashaririye Igihugu cyanyuzemo.
Amafoto