Kwibuka30: Abari muri ETO Kicukiro tariki ya 11 Mata 1994 ntibiyumvisha Ubugwari bwaranze Ingabo za Loni

ETO Kicukiro hiciwe abantu ibihumbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko ingabo z’Umuryango w’Ababimbuye zibasize mu maboko y’abicanyi, ubu ni hamwe mu harererwa abahanga b’igihugu mu myuga n’ubumenyi ngiro mu ngeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ku barokotse, ngo iki ni ikimenyetso cy’ubudaherabwa ku gihugu cyashegeshwe na Jenoside.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kicukiro, baturukaga mu bice bitandukanye by’aka Karere kuko bari bahizeye umutekano.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo bahakurwaga bakajyanwa mu cyahoze ETO Kicukiro (Ecole Technique Officiel).

Muri metero nke uvuye aho binjiriye muri ETO, harimo metero zisaga 200 kugira ngo ugere ahahoze bariyeri yacungwaga n’Ingabo  z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, nyamara ngo izi ngabo zakumiriye Abatutsi bababuza kwinjira mu mashuri.

Nyuma y’uko abahungiraga muri ETO bamaze kuba benshi ngo byabaye ngombwa ko bashyira igitutu kuri MINOIR maze binjira ku ngufu. Uko Abatutsi biyongeraga muri ETO, ni nako interahamwe zagotaka uruzitiro rw’iri shuri ndetse bagashaka kwinjira ngo batangire kwica. Taliki ya 11 Mata 1994, Ingabo za MINUAR zapakiye ibyazo maze zisiga Abatutsi mu biganza by’abicanyi.

Bamwe mu Batutsi baticiwe muri ETO Kicukiro  bamanuwe sonatube mbere y’uko bakoreshwa urugendo rubajyana Nyanza ya Kicukiro, ahiciwe benshi mu bari barokotse ibitero by’abicanyi muri ETO.

Imyaka 30 irashize Jenoside ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza RPA, icyahoze ari ETO Kicukiro ubu cyabaye ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *