GAERG n’abandi bafatanyabikorwa, bakora ibi bikorwa bunamira inzirakarengane mu gusubiza agaciro abatutsi bavukijwe kubaho baharanira ko batazazima ndetse banabera ijwi imiryango yarimbuwe igatsembwa aho bagira bati “Ntuzazime natarokotse”.
Muri uyu muhango wabereye muri sitade ya bugesera kuri uyu mugoroba tariki 27 gicurasi 2023, abasaga ibihumbi 4000 Bari bitabiriyeMinistiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko imiryango yazimye zari imbaraga zikomeye igihugu cyatakaje.
Ku mugoroba wo ku wa 27 Gicurasi 2023 muri Stade y’Akarere ka Bugesera aho witabiriwe n’abasaga ibihumbi 4000 .
Iki gikorwa Cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, no kunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata.
Minisitiri Prof Bayisenge Jeannette wari umushyitsi mukuru, yagaragaje ko kwibuka imiryango yazimye ari ukuyisubiza ijwi mu buzima bwa buri munyarwanda.
Yagize ati “Uyu munsi twongeye guhura ku nshuro ya 15 kugira ngo twibuke Abatutsi bari bagize imiryango, batsembwe bazira uko bavutse, imiryango yabo ikazima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”
Yashimangiye ko imiryango yazimye yibukwa zari imbaraga zikomeye igihugu cyatakaje, bityo Igihugu kikaba gifite umukoro wo gukomeza kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ati “Kubibuka ni ukabasubiza ijwi mu buzima bwacu, duharanira ko amazina yabo atibagirana, tukibuka ibikorwa byiza byabarangaga, tukabisigasira tugira tuti “Ntibazazima Turiho”.
Minisitiri Bayisenge yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no kongera kubaka umuryango nyarwanda wasenyutse kubera amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati ” Ndashimira ubuyobozi bwiza bwashyizeho gahunda zitandukanye zo kubaka umuryango no gusubiza agaciro umunyarwanda, ubu biteye ishema kwitwa Umunyarwanda, urugendo rwo kwiyubaka turacyakomeje.”
Yashimiye Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside, ziharanira kubaka Igihugu buri mu Nyarwanda wese yibonamo.
Abatanze ubuhamya bagarutse ku itotezwa bagiriwe na Leta yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hasobanuwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva muri 1959, mu 1963 ndetse no mu 1992 bigaragaza ko yari igamije kurimbura Abatutsi.
Havuzwe kandi uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwaciriye Abatutsi mu mashyamba yo mu Bugesera ngo bicwe n’isazi ya Tsetse.
Arch. Canon Gahigi Etienne yagize ati “Hazaga interahamwe zikatubwira ngo turabica, tubamareho ku buryo abantu bazajya babaza ngo Umututsi yasaga ate.”
Perezida wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga nawe yavuze ko kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano z’Abanyarwanda n’abandi bantu bose bumva ko uburenganzira bwo kubaho ari ntakorwaho.
Yavuze ko ari mu rwego rwo gusigasira amateka no kwereka isi ko mu Rwanda habaye ubutegetsi bubi bwakoze Jenoside bukarimbura igice cy’abaturage bubahora ko ari Abatutsi.
Yongeyeho ko mu Kwibuka imiryango yazimye ari umwanya mwiza wo gushimira abasirikare ba APR Inkotanyi, ku isonga Nyakubahwa Paul Kagame wari ubayoboye.
Yagize ati ” Igihe twibuka imiryango yazimye tujye tubashimira ko bitanze bakarwanya ubutegetsi bubi bwari bwiyemeje kurimbura Abatutsi igice cy’Abanyarwanda ariko hakaba hari abarokotse. Igitambo cy’Inkotanyi tujye tukizirikana iteka ryose.”
Kugeza ubu imiryango yabaruwe yazimye ni 15,593 igizwe n’abanyamuryango 68,871. Ibi bivuze ko umugabo, umugore n’abana babo bose bari bagize iriya miryango bishwe ntihagire n’umwe urokoka.
Abitabiriye iki gikorwa barimo abahanzi batandukanye banandikiye ibaruwa banaha intashyo imiryango yazimye bashimangira ko batazigera basibangana mu mitima y’abanyarwanda.