Kwibuka29 – Cyanika:”Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yigomwe byinshi mu rwego rwo kubaka Igihugu kizaramba” – Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yirengagije ibitari bicye kugira ngo yubake ibikomeye kandi bizaramba.

Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mata 2023, ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, mu Gikorwa cyo kwibuka abasaga ibihumbi 35 by’Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye muri uru Rwibutso. Uretse Minisitiri Dr. Bizimana, iki gikorwa kandi kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice.

Mu kiganiro yatanze, Dr. Jean Damascène Bizimana yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda, Amateka yibanze ku buyobozi bubi bwaranze Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri.

Yavuze ko zigishije zinabiba urwango mu Banyarwanda, ibi bikaba byarashyizwe mu bikorwa hicwa abatutsi no kubatwikira mu 1963 na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku ntego yo kwibuka, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa, kuko Abatutsi bishwe bambuwe agaciro kandi bicwa nabi.

Ati:”Kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside ni ngombwa. Uretse kuba barishwe nabi, bihora bidutera Intimba n’akababaro kadashira. Mu Buzima busanzwe, nta muntu ushobora kwibagirwa abe yakundaga ibyo ntibishoboka. Abarokotse Jenoside dufite ishingano yo guhora dusubiza agaciro Abatutsi bishwe. Abanyarwanda twese natwe dufite iyi shingano. Tugomba kubasubiza Agaciro bambuwe n’Abajenosideri, kuko bishwe nabi, ntitwanabona n’umwanya wo kubaherekeza ngo tubakorere Imihango ‘Umuco Nyarwanda yo kubashyingura mu Cyubahiro gikwiye abantu.”

Agaruka ku Mateka yaranze ubwicanyi bwagiye bukorerwa Abatutsi mu bihe bitandukanye, yavuze ko

Hari ibyo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yirengagije kugira ngo yubake ibikomeye no kubaka abantu bazima basobanukiwe ubwiza bwa Leta nziza ishyize imbere Ubuzima n’Iterambere ry’umuturage.

Ati:“N’abishe Abatutsi mu 1959, 1963, Leta yahagaritse Jenoside ntabwo yigeze isubira muri ayo Mateka ngo ikurikirane abo bicanyi. Twakoze amahitamo y’uko ubwicanyi bwakozwe muri 1959, 1960 1961, 1962, 1963 na 1973, ubwo bwose tubwihorera kuko uwubaka hari amahitamo agira. Hari ukwihangana agira. Ariko ntibivuga ko ubwo bwicanyi budahabwa inyito ibukwiye.”

Asoza ijambo rye, Minisitiri Dr. Jean Damascène yavuze ko yasabye Abanyarwanda bose kuba umwe bakigira ku Mateka mabi yaranze u Rwanda, ariko hagamijwe kubaka ejo hazaza heza h’Abanyarwanda.

Ati:“Ubu turifuza ko Abanyarwanda twese tuba umwe. Turifuza ko Amateka yacu akomeza akaba Amateka, ariko tukayigiraho. Abanyarwanda twese turi bamwe. Turashaka Abanyarwanda bazima, beza, bakundana bafite Igihugu gikomeye kandi kitazongera kurangwamo ikibi icyaricyo cyose”.

Umuyobozi w’umuryango ushinzwe kurengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy yavuze ko mu myaka 29 ishize abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu rugamba rwo kubaho neza no kwiteza imbere.

Yungamo agira ati: Turashimira Leta ifasha abafite intege nke, abafite uburwayi barafashwa bakavuzwa. Barubakiwe, banasanirwa amacumbi yabo ndetse hakaba hari n’abari kubakirwa inzu hifashishijwe ibikoresho biramba.

Mukabera Marie Grace wavuze mu izina ry’Imiryango ifite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Cyanika, yashimiye Imana n’Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zabohoye Igihugu zigasubiza Abarokotse Jenoside ikizere cyo kubaho, zikabaha uburenganzira bari barimwe ndetse bagahabwa amahirwe yo kwiga Amashuri kugeza muri za Kaminuza.

Ati:“Kuri ubu dufite ikizere cy’Ubuzima bw’ejo hazaza”.

Asoza ijambo rye, yasoje asaba ubufatanye bw’inzego zose bireba zaba iz’Akarere n’Umurenge, kubafasha kubishyuriza Imitungo y’Abarokotse Jenoside yangijwe kandi abayangije bafite ubushobozi bwo kuyishyura nk’uko Inkiko Gacaca zabyanzuye.

Muri iki Gikorwa kandi, hashyinguwe Imibiri 25 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Amafoto

Dr. Jean Damascène Bizimana yashyize Indabo ku Mva zishyinguyemo Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Cyanika

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yunamiye abaruhukiye mu Rwibutso rwa Cyanika

 

Meya w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yashyize Indabo ku Mva ziruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Cyanika

 

Amadini n’Amatorero akorera i Nyamagabe, yunamiye abashyinguye muri uru Rwibutso rwa Cyanika

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *