Kwibuka29: Abarokokeye kuri Paruwase ya Musebeya bashimye ubuyobozi bwongeye kubasubiza ikizere cyo kubaho

0Shares

Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paroisse ya Musebeya n’ahitwa ku Nteko mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, barashima ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwongeye kugarura ikizere cyo kubaho.

Tariki ya 22 Mata mu 1994 Abatutsi bari bahungiye kuri Paroisse ya Musebeya baturutse Shororo, Runyombi, Nkanda n’ahandi nibwo biciwe muri iyo Paroisse n’abagerageje guhungira i Burundi bicirwa ahitwa mu Gisenyi nyamara bari bazanywe bizezwa umutekano.

Muri iki gice cyahoze ari komini Nshili Abatutsi baho ngo batangiye gutotezwa kuva cyera n’aho bigaga mu mashuri.

Nyuma y’imyaka 29 Abarokokeye jenoside muri ibi bice byose kuri ubu biri mu Murenge wa Busanze bashima Inkotanyi zabatabaye ariko bakanashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwashyizeho amahirwe angana ku banyarwanda bose.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuka ko ingengabitekerezo ya jenoside yigishijwe igihe kirekire ariyo yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko ntawe ukwiye kuyihembera muri iki gihe.

Kuri iyi Paroisse ya Musebeya hari urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 6 bahiciwe tariki ya 22 Mata mu 1994, mu gihe abasaga ibihumbi bine biciwe mu Gisenyi bo baruhukiye mu rwibutso rwa Nteko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *