Kwamamaza: Umukandida wa FPR-Inkotanyi ‘Kagame Paul’ yagarutse ku mpamvu yahisemo gutura mu Bugesera

0Shares

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2024, wari umunsi wa 12 w’Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Kagame Paul.

Mu Karere ka Bugesera, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya wo kuyobora u Rwanda, Paul Kagame yasabye urubyiruko gukotana kugira ngo rugere ku buzima rwifuza ndetse rukomeze kubaka igihugu kitajegajega.

Kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha, Mukabarisa Donathile, Perezida w’Ishyaka PL rimwe mu 8 ashyigikiye Paul Kagame, yagarutse kuri Bugesera ubutegetsi bubi bwaciragamo abo mu bwoko bw’Abatutsi ngo bicwe n’isazi ya Tsetse.

Uretse ubwo bugome bwo kuhacira Abatutsi, Bugesera yamenyekanye nk’ahantu hatagira amazi, harangwaga n’amapfa, n’ibindi.

Paul Kagame yavuze ko kuri ubu na we ari ho atuye ndetse ko izo mpamvu zose zahagiraga habi ari zo zahamuzanye ngo azihinyuze.

Yasabye kandi urubyiruko gukotana kugira ngo rukomeze rwubake u Rwanda rutajegajega.

Abatuye mu Bugesera bavuze ko batifuza gutandukana na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame kugira ngo bicare bizere neza ko iterambere ryabo ritazahagarara.

Site ya Kindama ni iya 12 Umukandida w’Imuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame amaze kugeraho, akaba akomeje gushyigikirwa n’indi mitwe ya Politiki 8.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *