Kwamamaza – Rusizi: Basezeranyije ‘Kagame’ kuzamutora nk’inyiturano y’ibyo yabagejejeho mu Myaka 30 ishize

0Shares

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko batewe ishema n’ibyo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabagejejeho muri myanda y’imyaka 7 ishize ndetse ngo nta kizababuza kongera kumutorera indi manda. 

Muri aka Karere niho umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza aho yavuze ko ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ntaho azamenera.

Yagize ati “Ababyifuza guhungabanya umutekano na bo barabizi ko ntaho bamenera, ni yo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa.”

Byari ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yageraga muri Stade ya Rusizi, ni morale kandi yari inavanzemo ururimi rw’Amashi avugwa cyane mu gace ko ku Kirwa cya Nkombo. 

Abanya Rusizi bagaragaza imbamutima zabo cyane cyane izishingiye ku kuba barahawe uburenganzira ku gihugu cyabo aho mu myaka yashize bafatwaga nk’Abanya-Cyangugu nyamara ari Abanyarwanda nk’abandi.

Ibi bikorwa byo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR byanitabiriwe n’imitwe ya politiki 8 yiyemeje kwifatanya na FPR kwamamaza umukandida wayo. 

Umuyobozi w’Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere (PSP), Nkubana Alphonse, yavuze ko ubufatanye bw’imitwe ya Politiki 8 na FPR Inkotanyi budahigwa. 

Ati “Twaje gutanga abagabo ko tuzatsinda amatora, nubwo waba ukora ubufindo ntabwo byakwemera ko utsinda FPR Inkotanyi.’’

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yashimiye Abanya Rusizi uruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’Akarere kabo n’iry’Igihugu muri rusange, abizeza ko ntawe ushobora guhungabanya umutekano kuko ntaho yamenera.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yibukije ko Igihugu cyavuye kure kubera amateka mabi ariko kikaba cyarageze kure mu iterambere mu myaka 30 ishize, cyakora yanasabye urubyiruko gukuba kabiri ibikorwa byagezweho kugira ngo umuvuduko w’iterambere ugerweho.

Ibikorwa byo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, nyuma yo kwiyamamariza mu Karere ka Rusizi bizakomereza mu Karere ka Nyamasheke ku wa Gatandatu no ku cyumweru mu Karere ka Karongi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *