Kwamamaza: PSD ishimangira ko Abadepite bayo nibatorwa bazitsa ku ‘Mushahara fatizo, kuvugurura Ubuhinzi no gukomeza Mitiweri’

Ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage PSD riravuga ko rizaharanira ko mu Rwanda habaho umushahara fatizo mu gihe ryabona abarihagarariye benshi mu nteko ishingamategeko.

PSD ni rimwe mu mashyaka yashyigikiye Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ariko mu y’abadepite ryiyamamaza ukwaryo.

Iri shyaka rivuga ko hazabaho ukumvikana ku mushahara hagati y’umukoresha n’usaba akazi ariko hakaba umushahara muto uzwi bagarukiraho, umukoresha akemererwa kumvikana n’ushaka akazi ariko itegeko rigashyiraho umushahara adashobora kujya hasi.

Ku bwa PSD, ibi ngo bizatuma abakozi badakomeza guhohoterwa n’abakoresha kubera kugena bonyine ingano y’umushahara.

Ku babona umushahara mutoya, PSD ivuga ko abatarenza ibihumbi 100 basonerwa umusoro wakwa ku mishahara.

Kugeza ubu abakozi batarenza umushahara w’ibihumbi 60 itegeko ribasonera umusoro, PSD ikishimira ko yagize uruhare mu biganiro byageze kuri iyi ngingo.

Iri ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage-PSD ryavuze kandi ko yifuza kuvugurura ubuhinzi ryongerera agaciro ibikomoka ku musaruro.

Mu rwego rw’uburezi ngo bazashyigikira amashuri yibanda ku myuga kandi abanyeshuri bafashwe guhura kare n’abakeneye ubumenyi bwabo.

Mu gihe iri shyaka ryaba ribonye amajwi aryinjiza mu nteko ngo rizaharanira ko ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuel de Santé buhabwa agaciro, ubufite ntakomeze gukumirwa hamwe na hamwe.

Valens Muhakwa wungirije umukuru wa PSD ni we wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya none.

Yavuze ko ”inzira umurwayi anyuramo kugira ngo agere kumuganga zigomba kugabanuka.”

”Yamara no kuvurwa imiti akayibona muri farumasi kandi akoresheje ubwishingizi bwe (Mutuel de Santé). Hari aho imiti itaboneka kuri mutuel akajya kuyigurira. Tuzaharanira ko farumasi zose zikorana n’ubu bwishingizi’’

  • Impamvu ryahisemo gushyigikira Kagame?

PSD, rimwe mu mashyaka afatwa nk’akomeye inyuma ya FPR, ntiryatanze umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Rivuga ko ryashimye gushyigikira Paul Kagame wa FPR kuko risanga afite ibigwi benshi badafite.

Risanzwe rihagarariwe muri Guverinoma ndetse no mumyanya yindi y’ubutegetsi.

Urutonde ryamamaza ruriho abakandida 59, kandi abadepite batorerwa mu matora rusange ntibagomba kurenga 54 kuko abandi bava mu byiciro byihariye nk’abategarugori n’urubyiruko. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *