Kwamamaza – Nyamagabe:“Nimwe Igihugu gihanze Amaso”, Kagame yahaye Umukoro Urubyiruko

Nyuma yo kuva mu Karere ka Huye my bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri Manda y’Imyaka 5 iri imbere, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Kagame Paul, yakomereje mu Karere ka Nyamagabe kuri Sitade ya Nyagisenyi, aho yakiriwe n’abaturage basaga Ibihumbi 120 bo mu Turere twa Nyamaagabe, Nyaruguru, Huye na Nyanza.

Akigera i Nyagisenyi, Paul Kagame, l yakiriwe n’abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Benshi, Intego yari ukuzamushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Abahanzi barimo Riderman, Senderi, Dr Claude, Alyn Sano, Ariel Wayz n’abandi bafashije abari i Nyagisenyi kuguma mu mwuka w’ibikorwa byo kwiyamamaza no gutaramana binyuze mu bihangano bivuga ibigwi by’umukandida bashyigikiye.

Abayobozi b’Imitwe ya Politiki ishyigikiye FPR Inkotanyi mu kwamamaza Umukandida wayo Paul Kagame n’indi ifatanya n’uyu Muryango kumwamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no ku Badepite, nabo bari aha i Nyagisenyi.

Mu myaka irindwi ishize, akarere ka Nyamagabe kageze kuri byinshi kandi mu nzego zitandukanye kuko hagati ya 2017 na 2020 hubatswe umuhanda wa Nyamagabe- Murambi n’ibindi…

Muri iki Gikorwa cyo kwiyamamaza, Ababyeyi bataramanye na Nyiramandwa Rachel, umukecuru wakundaga Perezida Kagame baririmbye indirimbo imushimira bise ‘Gahorane Amahoro n’Ubumwe’.

Nyiramandwa Rachel yitabye Imana tariki 30 Ukuboza 2022.

Yamenyakanye mu 2010 ubwo yahuraga bwa mbere na Perezida Kagame. Nyuma , buri gihe ubwo Perezida Kagame yabaga yasuye Nyamagabe, baraganiraga ndetse mbere y’uko yitaba Imana, yamusuye mu rugo i Nyamagabe.

Bamwe mu baturage bafashijwe gutera imbere n’Ubuyobozi bw’Igihugu buyobowe na FPR-Inkotanyi mu Myaka 30 ishize bayivuze imyato.

Nyirashyaka Asterie, Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wo mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yiga mu mwaka wa Gatanu w’Amashuri yisumbuye, we n’umuryango we bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [yari Zaire].

Yashimiye Perezida Kagame uburyo yafashije abahunze kugaruka mu gihugu nyuma yo guhagarika Jenoside kuko byamufashije gukomeza amasomo ye none ubu akaba ari umurezi mu ishuri ryisumbuye.

Yashimye kandi uburyo imiyoborere myiza ya Paul Kagame yateje imbere uburere bw’abana bo mu bice bitandukanye bya Nyamagabe, atibagiwe no kuba umushahara wa mwarimu warongerewe.

Nyirashyaka yongeyeho ko akurikije ibyo bamaze kugeraho, hari icyizere ko bidatinze na kaminuza bazayigira mu Karere kabo.

Yakomeje agira ati “Kera, abakobwa ntabwo bashoboraga kwiga, n’iyo bigaga ntibigaga ‘science’, none ubu byose barabyiga, barimo abakobwa banjye, imfura yanjye ari kwiga ‘Medecine’ ndetse aheruka guhembwa nk’Inkubito y’Icyeza [na Imbuto Foundation].”

Mu izina ry’Intore za Nyamagabe, yashoje ijambo rye yizeza Paul Kagame ko bazamuhundagazaho amajwi. Ati “Gahunda ni ku gipfunsi. Paul Kagame Oyeee!”

Munyantwali Alphonse wavuze ibigwi umukandida Paul Kagame, yavuze ko Akarere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru, by’umwihariko mu myaka ya kera bari bafite izina ribi, akaba yararibakijije.

Ati “Ntabwo twibagirwa ko twigeze kwitirirwa ibitebo, ibyo mwarabidukijije turabashimye. Ubu turitirirwa amajyambere, turabitirirwa. Turi aba ‘Très bon’. Twari urugero rw’ubutaka busharira, Nyamagabe na Nyaruguru natwe tugasharira ariko mwarabidukikijeije turakeye, ntitugisharira.”

Yongeyeho ati “Mu myaka itanu iri imbere mu bikorwa tuzavuduka. Uru rubyiruko mwaduhaye ibyuzuye ntitwagutura ibicagase.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye ab’i Nyamagabe ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize, bishingira ku bufatanye bw’abanyarwanda.

Ati “Turi hamwe mu mugambi wo kubaka igihugu cyacu. FPR umuryango uduhuriza hamwe twese, watugize icyo turi cyo, ukatuba imbere, ukadushyira hamwe mu bitekerezo n’ibikorwa ni wo dushimira uyu munsi kandi niwo dushingiraho duhitamo uko tuzatora mu bihe biza”.

“Uko bizaba tariki 15 mu kwezi gutaha, ibyo ntabwo nabibibutsa, murabizi. Guhitamo uko muzahitamo, bivuze guhitamo umutekano, ubumwe, amajyambere n’ibindi byiyongera kuri ibyo. Ibyo ntabwo tubitezukaho.”

Kagame yavuze ko akurikije uko yakiriwe i Nyamagabe, abona ko amatora bayarangije, avuga ko abo bibabaza ari ‘akazi kabo’.

Ati “[Gutora] ndabona mwarabirangije rwose, uwicwa n’agahinda ni akazi ke. Abo barahari nka ya ndirimbo. Ikibazo nuko bo batabireba, babirebye bacisha make tugakorana tukubaka uru Rwanda rwacu. Wamara imyaka 30 udacisha make, ntacyo ugeraho ugakomeza?”.

Muri uku kwiyamamaza, Kagame yaboneyeho umwanya wo guha umukoro urubyiruko, wo gusigasira ibyagezweho u Rwanda rukaba igihugu cyihagije.

Ati:“Abenshi muri mwe mu gihugu hose ni inkumi, abasore bakibyiruka.

Amateka yacu yaduhaye imbaraga zishingira kuri abo bakiri bato batigeze baba mu mateka mabi abenshi muri imwe murayumva gusa cyangwa se mwasanze ingaruka zayo.

Mwebwe rero nta muzigo w’ayo mateka mukwiriye kwikorera usibye kuyasiga inyuma yacu kure, mwe mukareba imbere kure.

Mwe mufite inshingano yo kubaka u Rwanda rushya, ukubiyemo ubumwe bw’abanyarwanda, amajyambere, umutekano n’ibindi byiza gusa bijyanye n’igihe tugezemo n’isi turimo.

Ubwo tubifuriza kumenya, tubifuriza ubuzima bwiza, tukubaka hamwe ibikorwaremezo bigomba kubafasha muri iyi nzira turimo, ni mwe igihugu gihanze amaso ku byiza biri imbere biruta ibyo tunyuzemo.

Buri wese yifitemo ubushobozi butandukanye ariko ubwo bushobozi iyo tubushyize hamwe nta cyatunanira. Ibyo kuba ba bandi basabiriza, bagenerwa ibyo bari buramuke […] ibyo twabisize inyuma kera. Turishyira tukizana mu bitureba ariko twakongeraho gufatanya hagati yacu n’abandi, icyo gihe u Rwanda imbere yarwo ari amahirwe gusa.

Ayo mahirwe n’ibyo byiza nibyo dushaka gukomeza. Ubwo umukandida muzatora, mwatoye akazi ke karoroshye cyane mwarakarangije n’agasigaye nimwe muzagakora.

Mujya mureba ku birango bya FPR? Hariho iki? […] Intare ntabwo zivuga gusa, iyo zigeze kubyo zigomba gukora zirabikora.”

Paul Kagame yaherukaga i Nyamagabe muri Kanama 2022, mu gihe mu bikorwa byo kwiyamamaza yahaherukaga tariki 16 Nyakanga 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *