Kwamamaza: Kagame yasezeranyije kwihutisha ikorwa ry’Umuhanda Karongi-Muhanga-Kigali

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye abanya Rutsiro na Karongi yiyamamarijemo kuri iki Cyumweru ko bakwiye gukomeza kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu baturiye, kugira ngo babone amafaranga; yijeje kandi ko gukora umuhanda Karongi-Muhanga-Kigali bigiye kwihutishwa kugira ngo woroshye urujya n’uruza, ndetse unafashe mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Kuva mu masaha y’ijoro ryo kuwa Gatandatu no mu rukerera rwo ku Cyumweru, nibwo abaturage baturutse mu turere twa Karongi, Rutsiro no mu bice bimwe bya Ngororero batangiye kugera kuri site ya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera, guhura n’umukandida wabo Paul Kagame.

Bavuga ko urukundo bamukunda ari rwo rwatumye barara ijoro baje kumureba no kumwamamaza.

Abanya Karongi na Rutsiro barimo n’abikorera bagaragaza iterambere bamaze kugeraho muri aka gace biturutse ku bikorwaremezo byubatswe muri aka gace kari karaheze mu bwigunge, ari naho bahera bavuga ko nta kizatuma badatora Paul Kagame.

Muri ibi bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR, imitwe ya politiki 8 nayo yiyemeje gufatanya na FPR kwamamaza umukandida Paul Kagame.

Uyu mukandida avuga ko uturere twa Rutsiro na Karongi dufite amahirwe akomeye kubera imiterere yihariye yatwo bityo ko hakwiye kubyazwa umusaruro.

Yagarutse ku kibazo cy’umuhanda Karongi-Muhanga-Kigali utarabasha gukorwa ngo urangire, aho yasezeranije ko ikorwa ryawo rigiye kwihutishwa.

Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR mu Ntara y’Iburengerazuba byasorejwe mu Karere ka Karongi aho bigiye gukomereza mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba, Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa mbere n’Umunsi w’ikiruhuko, ibikorwa byo kwiyamamaza akaba azabikomereza mu Karere ka Ngoma na Kirehe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Nyakanga 2024.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *