Kwamamaza: Kagame yasezeranyije Abanyagicumbi kwifatanya nabo kubyina intsinzi nyuma y’Amatora

Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, wakomereje mu Karere ka Gicumbi, kuri Sitade y’aka Karere kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024.

Ibihumbi bisaga 250 by’abatuye aka karere no mu nkengero zako, ntabwo bakanzwe n’Imvura yabyutse igwa muri aka Karere by’umwihariko mu Mujyi, berekeza kuri Sitade ari benshi.

Iyi Site yagize itandukaniro, kuko haramutse hagwa imvura, bitandukanye n’ibindi bice umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul yagezemo.

Akarere ka Gicumbi kari aka 15 agezemo nyuma y’aka Kayonza, Nyagatare, Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe na Bugesera.

Mu karere ka Gicumbi yaherukaga kuhiyamamariza kuwa 01 Kanama, 2017, aho yahuriye n’abaturage b’ako karere kuri site za Cyumba na Rutare akabizeza ibindi bikorwa by’amajyambere byiyongera ku byari bimaze kugerwaho icyo gihe.

Abatuye i Gicumbi bazanye umwihariko wo gutaka igishushanyo cy’intare, mu kwerekana ubuhangange bwa FPR Inkotani n’umukandida wayo Paul Kagame.

Abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abahagarariye imitwe ya politiki yifatanyije na FPR Inkotanyi kwamamaza Umukandida Paul Kagame nabo bari babukereye.

Giraneza Fortunée, nk’urubyiruko yatangaje ko afite impamvu nyinshi zo gushyigikira Paul Kagame.

At:“Impamvu naje kwamamaza umukandida wacu ni uko nkatwe nk’urubyiruko yadukuye mu bwigunge, akadushingira amashuri atandukanye kandi agaha umwana w’umukobwa ijambo ku buryo ashobora kwiga.”

Rusanganwa Rapheael wavutse mu 1952 akaba atuye mu murenge wa Nyakenke muri Gicumbi, yabyutse saa sita z’ijoro aje gushyigikira Paul Kagame.

Yavuze ko kuba ari umusaza ukomeye abikesha Perezida Paul Kagame, bityo ko azabimwitura amutora tariki 15 Nyakanga 2024.

Ati:“Nazanye isuka n’ikibindi naje gusaba umugeni kandi uwo mugeni bazamunshyingira tariki 15 z’ukwa karindwi. Uwo mugeni ni we utumye ndyoshye nkomeye, uwo mugeni bamwita Paul Kagame wabohoye abanyawanda mu 1994.”

Cyimana Gaspard, wayoboye gahunda kuri iyi Site, yavuze ko ubusirimu Inkotanyi zatoje abanyarwanda atari ubwa none kuko televiziyo ya mbere babonye ku Mulindi w’Intwari yari iy’inkotanyi, aho babonaga umuntu yashakaga no gukora ku bantu babaga bari kubyina.

Yunzemo ko mbere bacanaga igishirira kugira ngo babashe kubona ariko ubu hari amashanyarazi, ndetse kubona umuntu wambaye inkweto byari igitangaza ariko ubu kubona utazambaye muri Gicumbi ni cyo gitangaza.

Yahamije ko abantu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge, birimo na kanyanga ubu basigaye banywa amata kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame.

Mukarwego Alphonsine w’imyaka 58 utuye ku Mulindi w’Intwali yashimiye Inkotanyi zabarinze, kugeza ubwa bajyanywe Gishambashayo babarindirayo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uyu mubyeyi ashima ko Paul Kagame yabahaye inka muri gahunda ya ‘Girinka’ yatumye yiteza imbere ndetse imufasha kurera abana 10 afite.

Urukundo yakunze Inkotanyi rwatumye mu bana batandatu bari bafite bongeraho abandi bane binyuze muri gahunda ya Malayika Murinzi.

Uyu mugore aterwa ishema n’uko umukuru muri abo bana barera ubu yiga mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza, ndetse mu 2020 yafashe undi mwana wari ubuze ababyeyi be afite iminsi irindwi, none ubu afite imyaka itatu, ndetse batangiye kumuteganyiriza kuko afite konti muri BK, kugira ngo azabashe kwiga.

Mukabaranga Agnes uhagarariye ishyaka PDC, yavuze ko biteguye gutora Paul Kagame kubera ibigwi bye, by’umwihariko kubera igikorwa cyo kubohora u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Ati “Ni ibihe byo kubashimira ku mutekano tugenda tubona hose.” Yavuze ko bagiye mu ntara zose z’igihugu, hose hari hari umutekano 100% ari na wo utuma imitwe ya politike igira ubwisanzure muri demokarasi bakesha Paul Kagame.

Yahamije ko impamvu bashimira Paul Kagame ari uko ku ikubitiro, Umuryango wa FPR wari watsinze urugamba washoboraga kwegukana byose ariko uhitamo kwinjiza imitwe ya politike mu nzira y’ibiganiro, bubaka inzego z’igihugu hagenda hubakwa demokarasi ishingiye ku mitwe ya politike myinshi n’ibitekerezo binyuranye.

  • Kagame yijeje ab’i Gicumbi ko ibyiza biri imbere

Yavuze ko yishimye cyane kubona uyu mwanya wo kuza kubonana n’abatuye i Gicumbi n’utundi turere bitegura amatora yo kuwa 15 Nyakanga 2024.

Ati “Uko muzatora ndabyizeye. Ayo matora icyo avuze ni ugukomeza urugendo dusanzwemo tumazemo imyaka 30 yo kongera gusana igihugu cyacu.”

“Kwiyubaka rero bihera ku mutekano. Tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu, birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Na yo ashingira ku bitekerezo bizima bijyanye n’imiyoborere mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma.”

Yavuze ko muri politike ya FPR n’imitwe yindi bafatanyije, ntawe basiga inyuma kandi bahamagarira buri wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere kandi biteza imbere igihugu.

Ati:“Ubukene, ubujiji,indwara, ibyo byajyanye na bariyaaa, abari barangije igihugu na mbere hose imyaka myinshi bajyanye na byo. Twe turi bashya ndababona abenshi muri bato, ibyo dukwiye kwikorera, gukorera igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga bihera kuri buri wese.” Yavuze ko n’abandi bageze ku iterambere barikesha ibikorwa byiza bakora.

Kagame yabwiye Abanyagicumbi yari abafitiye umwenda kuko ataherukaga kubasura ariko ibyo basezeranye ubwo ahaheruka byose babishyize mu bikorwa.

Ati:“Gicumbi twarahabaye nubwo mfite icyaha cyo kuba ntaheruka kubasura, hashize iminsi ariko nagarutse, nasanze ibyo twasezeranye ubwo mperuka aha mwarabyujuje umujyi murawubaka, batubwiye ko mworora, muhinga ndetse bya kijyambere ariko reka mbabwire, ibyiza kurusha biri imbere.”

Yahamije ko “Amajyambere twifuza turayakozaho imitwe y’intoki biturutse mu mikorere, mu mbaraga, mu bwenge n’ubumenyi mwebwe mufite cyane cyane abakiri batoya.”

Yongeye gushimangira ko “Intare kandi zihora ari intare. Ntabwo uzibona uyu munsi cyangwa wazumva ngo ejo wasubirayo ugasanga zabaye impyisi. Ni yo mpamvu navuze ngo ibyo twasezeranye nasanze mwarabikoze nk’intare.”

Yijeje ko nyuma y’amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga azajya i Gicumbi bakishimira intsinzi nk’uko babimutumiriye.

Amafoto: IGIHE & FPR-inkotanyi

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *