Kwamamaza: Ibihumbi birenga 200 byo mu Turere rwa Kirehe na Ngoma’ bakereye kwakira ‘Umukandida wa FPR-Inkotanyi Kagame’

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Kagame Paul usanzwe ari na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, byakomereje mu Turere twa Kirehe na Ngoma.

Abaturage bakabakaba Ibihumbi 200 bo muri utu Turere twombi, bahuriye mu Busitani bw’Akarere ka Kirehe kuri Site ya Kirehe iri mu Kagari ka Nyabikokora, mu Murenge wa Kirehe, ngo bereke Umukandida wa FPR-Inkotanyi ko bategerezanyije amatsiko tariki ya 15 Nyakanga 2024, ngo bongere kumwereka ko bagikeneye ko abayobora.

Ubusanzwe, ku ngengabihe yo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi yari yashyizwe hanze n’Umuryango, FPR-Inkotanyi, Kagame Paul yari bwiyamamarize mu Karere ka Ngoma ku Kibuga cy’i Kabare, agakomereza i Kirehe, ariko ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko ataziyamamariza i Ngoma, ahubwo abaturage ba Ngoma baza kwerekeza i Kirehe.

Birasanzwe ko abaturage bahurizwa hamwe bakumvira hamwe imigabo n’imigambi y’umukandida wa FPR-Inkotanyi, kuko nko ku munsi wa mbere, abaturage bo mu Turere twa Musanze, Burera, Rulindo, Gakenke na Nyabihu, bose bari bahuriye kuri Site ya Busongo i Musanze.

Akarere ka Kirehe by’umwihariko, muri iyi Manda ishize ya Perezida Kagame, kariyubatse mu buryo bugaragara, harimo Imihanda yatamirijwe Umujyi wa Nyakarambi, kubaka Amashuri, Umuhanda mpuzamahanga Rusumo-Kayonza-Kagitumba,

Hari kandi Urugomero rw’amashanyarazi rwubatse ku Mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya ku Rusumo, uru rukaba ruzagaburira Amashanyarazi Ibihugu by’u Rwanda-Tanzaniya-n’u Burundi.

I Ngoma nabo ntabwo bacikanywe, kuko bubakiwe Umuhanda, Ngoma-Bugesera-Nyanza, uyu nawo ukaba uri kugera ku musozo.

Muri iyi Myaka 30 kandi ishize Igihugu kibohowe n’izari Ingabo za FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Kagame, Akarere ka Kirehe kagezwemo n’umuriro w’Amashanyarazi ku nshuro ya mbere, uyu ukaba warahajejwe mu 2010.

Twibutse ko uyu ari Umunsi wa 10 wo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkoranyi, Kagame Paul.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *