U Rwanda rwegukanye Irushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igatwara Ubuzima bw’Inzirakarengane zirenga Miliyoni, zishwe zizizwa uko zaremwe, binyuze mu mukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu.
Muri iri Rushanwa ryo Kwibuka, u Rwanda rwakurikiwe n’Igihugu cya Kenya.
Iri Rushanwa ryakinwe mu gihe cy’Iminsi ibiri, tariki ya 15 na 16 Kamena 2024, ryitabiriwe n’Abakinnyi bavuye mu Bihugu birimo; Kenya, Uganda, Tanzaniya, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Nyuma yo gukina imikino imikino y’amajonjora ku wa Gatandatu, kuri iki Cyumweru nibwo iri Rushanwa ryabereye kuri Stecol mu Cyanya cy’Inganda i Masoro, ryasojwe.
Mbere y’uko iri Rushanwa rikinwa, ku wa Gatandatu, abaryitabiriye bose babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza ya Kicukiro.
Iki gikorwa cyo gusura Urwibutso cyari kitabiriwe kandi n’Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ndetse n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda, Uwiragiye Marc.
Abakinnyi bitabiriye iri Rushanwa ryo Kwibuka, bahatanye mu byiciro birimo; SANDA (Kurwana), NANQUAN (Tekiniki z’Amaboko), CHANQUAN (Kwiyerekana n’Amaboko), NUNGUN (Kwigaragaza hakoreshejwe Inkoni), GUNSHU (Izindi Tekiniki z’Inkoni), QUIANG SHU (Tekiniki z’Icumu), NANDAO (Izindi Tekiniki z’Icumu) na DAO CHU (Tekiniki z’Inkota).
Abakinnyi bahize abandi muri buri kiciro.
SANDA (Kurwana):
ABAGABO (Imyaka 62-68)
- RAMIMU MUSSA
- MUVUNYI EMMANUEL
Imyaka 69-75
- URWIBUTSO J.CLAUDE
- IYAMUREMYE SHAFFY
Imyaka 55-62
- SAFARI J.PIERRE
- BYIRINGIRO BIENVENUE
Imyaka 48-54
- MUGISHA LEO
- INTWALI CHRISTIAN
Imyaka 76-82
- IVAN WORY SSENYONDO
Imyaka 90
- PLACIDE
NANDAO (Tekiniki z’Icumu):
- Abagabo: MANZI CYUBAHIRO
- Abagore: MWUBAHAMANA LILIOSE
DAOCHOU
- Abagabo: MUGISHA FRANCOIS
- Abagore: UWIMPUWE RENATHE
DAO CHU (Tekiniki z’Inkota)
- COLLINS NJONGE Mubagabo
NUNGUN
- Abagabo: NDAYISHIMIYE Emmanuel
NUNGUN (Kwigaragaza hakoreshejwe Inkoni)
- Abagabo: IBYIKORA EGIDE
GUNSHU
- Abagabo: MUGISHA FRANCOIS
GUNSHU (Izindi Tekiniki z’Inkoni)
- Abagabo: NKOMEJEGUSENGA SIMEON
CHANQUAN
- Abagabo: UWONKUNDA SAMUSON
- Abagore: NYINAWUMUNTU AISHA TAWE
CHANQUAN (Kwiyerekana n’Amaboko)
- Abagore: UWIMPUWE EMERTHA
NANQUAN (Tekiniki z’Amaboko)
- GISUBIZO ELYZE.
Amafoto