Kubaka Urugomero rwa ‘Rusizi III’ byashowemo Miliyoni 800$

0Shares

Miliyoni zigera kuri  800 z’Amadorari niyo ngengo y’imari yagenewe umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi ya 3, biteganyijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’uyu mwaka.

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Megawati 206 rwitezeho kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ni umwe mu mishinga ikomeye yo muri uru rwego ibayeho kuva Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, CEPGL washingwa mu 1976.

Ikigo Rusizi III Energy Limited gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushing gifatanyije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu bamurikiye abafatanyabikorwa aho uyu mushinga ugeze.

Umuyobozi mukuru wa  Company ya Rusizi III Energy Limited (REL), Mohsin Tahir avuga ko icyo babonye mu rugendo rwo gutegura uyu mushinga, ari uko ibihugu biwuhuriyeho aribyo u Rwanda, RDC, n’u Burundi  byose bishishikajwe no kugira ngo uzagerweho kandi bose bagira uruhare rungana mu gutanga imisanzu yabo basabwa, bagafatanya no gushaka ibisubizo by’inzitizi bahura nazo.

Yagize ati:”Ibyo tugenda tubona mu gutegura uyu mushinga ni uko ibihugu byose uko ari 3 bitanga imisanzu yabyo kugira ngo uyu mushinga ugerweho, ibi bikaba bizagira umusaruro muri aka gace”.

“Ikindi, ingufu z’amashanyarazi zizagabanywa mu buryo bungana mu bihugu biri muri uyu muryango wa CEPGL, duteganya ko abagera kuri million 30 bazawungukiramo cyane”.

“Ikindi twabonye ni uko iyo tugenda dukorana n’ibihugu tubona ubushake bukomeye ndetse iyo duhuye n’inzitizi bose bagira uruhare rwo gushaka ibisubizo.”

Kugeza ubu ibikorwa byo gutegura uyu mushinga biri kugana kumusozo, aho ubu hatangiye gutangwa amasoko y’abazubaka, ndetse ngo mu kwezi kwa 9 uyu mwaka nibwo hazagerwaho ubwumvikane busesuye hagati y’abatanga amafaranga ndetse n’abakora umushinga, n’ibihugu.

Charles Vumbi Mbenga, umuyobozi mukuru wa EGL, ikigo cy’umuryango w’ibiyaga bigari cyahawe inshingano zo kugenzura ibikorwa by’umushinga wa Risizi III, avuga ko kugira ngo uyu mushinga uzagerweho ibihugu bikwiye gukomeza kubahiriza ibyo byiyemeje, ndetse by’umwihariko ko bikwiye kwita ku mutekano w’ahazubakwa uru rugomero mu gihe ibikorwa byo kurwubaka bizaba bitangiye.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yavuze ko uru rugomero nirwuzura, bizafasha mu kongera ingufu z’amashanyarazi mu buryo burambye, ndetse ko ibibazo mu mibanire hagati y’ibihugu biwuhuriyeho bitazawukoma mu nkokora.

Umushinga wa Ruzizi III uzatanga MW 206, ni wo wa mbere mu rwego rw’ingufu mu Karere k’Ibiyaga Bigari. 

Imirimo yo kubaka uru rugomero biteganijwe ko izatangira mu mpera 2025 bikaba biteganijwe ko ruzubakwa mu gihe k’imyaka 5. 

Uru rugomero ruzuzura rutwaye million zikabakaba 800$. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *