Koreya y’Epfo yahaye u Rwanda Inkunga ya Miliyari 1$

Ibihugu by’u Rwanda na Koreya y’Epfo byasinyanye amasezerano ya Miliyari imwe y’Amadorali, yo gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Rwanda.

Ni inkunga yatanzwe na guverinoma ya Koreya y’Epfo binyuze mu kigega cy’iterambere mu bufatanye mu by’ubukungu (ECDF).

Kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya Koreya, byashyize umukono ku masezerano y’imyaka 4 afite agaciro ka Miliyari 1 y’Amadorali y’Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 1000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gikorwa cyo gusinya aya masezerano, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussouf Murangwa, naho Koreya, ihagarariwe na Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Jeong Woo.

Aya masezerano mashya aje asimbura andi yari yarashyizweho umukono mu 2022, yo yari afite agaciro ka miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika, akaba yari kurangira mu 2026.

Aya yasinywe uyu munsi, azarangirana na 2028.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussouf Murangwa avuga ko iyi nkunga ya Koreya, izifashishwa mu mishinga yo mu nzego z’ubwikorezi, ubuzima n’uburezi.

Yagize ati “Ibi bizafasha ubwikorezi cyane cyane kubaka imihanda, ikindi kandi bizafasha urwego rw’ubuzima, cyane cyane bifasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yo gutanga serivisi z’ubuzima zo ku rwego rwo hejuru ku baturage bacu.”

Ikindi kandi bizadufasha guteza imbere uburezi, twongerera ubumenyi abantu bacu, bikaba ari ingenzi cyane gutegura ejo hazaza, cyane cyane mu ikoranabuhanga no mu mashuri y’ubumenyi ngiro ya TVET.

Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Jeong Woo avuga ko Igihugu cye cyishimiye kongera gusinyana amasezerano mashya n’u Rwanda, kandi ko ubu bufatanye buzakomeza kubaho.

“Murabizi mu kwezi gushize Perezida Kagame Paul yagiriye uruzinduko muri Koreya, ndetse yanitabiriye inama ya mbere yahuje abayobozi b’Afurika n’aba Koreya. Uru ruzinduko rwakiriwe neza n’Abanya-Korea n’itangazamakuru. Uru ruzinduko kandi rwatumye twongera imbaraga mu mubano mwiza twari dusanzwe dufitanye n’u Rwanda. Guverinoma ya Koreya yishimiye kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi ku gihugu nk’u Rwanda gikomeje kwihutisha iterambere mu buryo bugaragara.”

U Rwanda na Koreya bisanzwe bifitanye umubano kuva mu 1963, kuva icyo gihe kugeza ubu, Koreya n’u Rwanda, bikorana imishinga itandukanye yiganje mu nzego z’uburezi, kongerera ubushobozi inzego za Leta zinyuranye, guteza imbere ibice by’icyaro, ubuzima, ubuhinzi n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *