Umuyobozi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yatashye Imbunda nshya yerekana ubuhangange avuga ko afite mu gukoresha izikoreshwa na bamudahusha.
Kim Jong Un wavutse tariki ya 8 Mutarama mu 1984, n’umwe mu bayobozi b’Ibihugu ku Isi batavugwaho rumwe, bitewe no kuyoboza Igihugu cye Inkoni y’Icyuma.
Mu rwego rwo kugaragaza ubuhangange bwa Koreya ya Ruguru cyane ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikunze kuvogera iby’ibinyantege nke, Kim akonze kugaragara yifotoreza ku Bitwaro kirimbuzi avuga ko haramutse hagize uwiha kuvogera Igihugu cye yamwotesha ikibatsi cyabyo.
Kuri iyi nshuro yagaragaye yifotoreza ku Mbuza za bamudahusha nka kimwe mu kimenyetso cy’uko ibyo avuga atari amagambo, ahubwo nawe bibaye ngombwa yabishyira mu bikorwa.
Muri izi Mbunda zagaragajwe ubwo Kim yerekanaga ubuhanga bwe, zirimo n’izikoreshwa n’Abasirikare badasanzwe.
Kim Jong Un n’Umwuzukuru wa Kim Il Sung ufatwa nk’uwashize Koreya ya Ruguru, akaba n’Umuyobozi wayo wa mbere.
N’umwana kandi wa Kim Jong Il, wabaye umuyobozi wa kabiri wa Koreya ya Ruguru kuva mu 1994 kugeza mu 2011 atabarutse.
Koreya ya Ruguru n’Igihugu kiyoborwa n’Umuryango w’aba Kim. Kizwiho kudacana uwaka na Koreya y’Epfo ndetse na USA by’umwihariko, ifata nk’abazi bayo nimero ya mbere.
Gusa, n’inshuti y’akadasohoka y’Ibihugu birimo ‘Ubushimwa, Uburusiya, Iran na Venezuela.
Amafoto
Habimana Jean Paul