Koga: Niyibizi Cedrick yakoze agahigo muri Shampiyona y’Isi

0Shares

Koga: Niyibizi Cedrick yakoze agahigo muri Shampiyona y’Isi:

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wo Koga, Niyibizi Cedrick yakoze akagahigo muri Shampiyona y’Isi iri kubera mu Mujyi wa Fukuoka mu gihugu cy’Ubuyapani.

Niyibizi ni umwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda na Ishimwe Claudette muri iyi mikino, bombi bakaba bari gutozwa na Niyomugabo Jackson.

Uyu mukinnyi witoreza mu gihugu cya Thailand muri sentire (Center) y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo Koga ku Isi (World Aquatics), mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ku masaha ya Kigali, yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere w’Umunyarwanda unyaruka kurusha abandi mu Mazi yo muri Pisine ku ntera ya Metero 100 mu nyogo ya Freestyle, aho yakoresheje amasegonda 56′ n’iby’ijana 18.

N’ubwo ibi bihe yakoreye kuri Heat ya gatatu mu bakinnyi 116 yari ahanganye nabo bitamwereye gukatisha itike yo gukina ikiciro cya nyuma (Final), ibi bihe yakoze byatumye akuraho ibyari bifitwe na Maniraguha Eloi by’amasegonda 56 n’iby’ijana 70, yakoreye muri Shampiyona ny’Afurika yakinwaga ku nshuro ya 14 yabereye muri Ghana mu 2021.

Mbere yo kujya gukina iyi mikino iri kubera i Fukuoka, Niyibizi yari asanzwe afite ibihe bihanywe n’amasegonda 55 n’iby’ijana 87 muri Metero 100 zakiniwe muri Pisine ya 25 (25m pool).

Muri iyi ntera ya Metero 100 cyangwa se 50 gukuba kabiri, yegukanywe n’Umunyamerika (USA) Alex Jack wakoresheje amasegonda 47 n’iby’ijana 6.

Abemerewe gukomeza mu kiciro cya nyuma (Final), ni abakinnyi 16 gusa, barimo Alex Jack kugeza ku wa 16 wagize ibihe bihwanye n’amasegonda 48 n’iby’ijana 41.

U Rwanda rwitabiriye Shampiyona y’Isi ku nshuro ya mbere mu Mwaka w’i 2003, ubwo iyi mikino yakinirwaga ku nshuro ya 10 i Barcelona mu gihugu cya Esipanye.

Icyo gihe, u Rwanda rwahagarariwe na Girimbabazi Rugabira Pamela uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF) kuri ubu, Gasabira Pascal Blaise na Sekamana Leonce, mu gihe umutoza yari Apollinaire kuri ubu ushinzwe ishami ryigisha Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2021 ku nshuro ya 15 muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Mujyi wa Dubai, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ishimwe Claudette, Maniraguha Eloi na Niyibizi Cedrick, batozwaga na Ndoli Jimmy.

Muri Metero 50 Freestyle, Ishimwe Claudette yakoze amasegonda 36 n’iby’ijana 59, Muri Metero 100 Freestyle, Maniraguha Eloi yakoze amasegonda 55 n’iby’ijana 67, mu gihe Niyibizi Cedrick muri Breastroke Metero 50 yakoze amasegonda 35 n’iby’ijana 90.

Iyi mikino ikaba yarakiniwe muri Pisine ya Metero 25.

Amafoto:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *