Koga: Ikipe y’Igihugu irimbanyije imyiteguro ya Shampiyona y’Isi

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Cedric Niyibizi na Claudette Ishimwe barimbanyije imyitozo mbere yo kwitabira Shampiyona y’Isi izabera i Fukuoka mu Buyapani guhera tariki ya 23 kugeza ku ya 30 Nyakanga uyu Mwaka w’i 2023.

Aba bakinnyi bari gufashwa n’umutoza Jackson Niyomugabo, mbere yo kwitabira iyi mikino izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 16.

Agaruka kuri iyi myiteguro, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, Bwana Bazatsinda James yagize ati:”Batangiye imyitozo bakora buri munsi, kandi iri kugenda neza ndetse tubitezeho umusaruro muri iyi mikino. Kuba baratangiye imyiteguro kare bizabafasha kuzamura urwego ndetse binabinjize mu mwuka w’irushanwa hakiri kare”.

Ishimwe Claudette na Niyibizi Cedric ni bamwe mu bakinnyi bahangwa amaso mu marushanwa atandukanye yaba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Uretse kuba bagiye kwerekeza mu Buyapani, mu Kuboza kw’i 2021 nabwo bari baserukiye ikipe y’Igihugu mu mikino nk’iyi yakiniwe i Abu Dhabi, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ku nshuro ya 15.

Bwana Bazatsinda James, avuga kandi ko Ishyirahamwe rifitiye ikizere aba bakinnyi, cyo kuzitwara neza kuri iyi nshuro kurusha uko bitwaye mu 2021.

Ati:”Turi gukora ibishoboka byose ngo abakinnyi bacu bazaduheshe ishema. Tubabwira ko Igihugu cyose kibari inyuma, ko bityo nabo bagomba gukora ibishoboka byose bakitwara neza. Kuri iyi nshuro ikituraje inshinga ni uko bagomba kwegukana Umudari”.

Iyi Shampiyona y’Isi izabera i Fukuoka, izaba ifite inyito igira iti “Water Meets the Future”.

Yatoranyijwe mu rwego rwo gufasha abazayitabira kubaka ejo hazaza heza haba muri uyu mukino ndetse n’ubuzima busanzwe.

Uretse ibi kandi, iyi mikino igamije gufasha abakinnyi guhanga udushya muri uyu mukino bifashishije ikoranabuhanga no gutegura ahazaza h’uyu mukino mu byerekezo babarizwamo.

Ubwo u Rwanda ruzaba rwitabiriye iyi mikino, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Pamela Girimbabazi Rugabira uzaba ubaherekeje, azitabira Inteko rusange y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi (World Aquatics), izaterana mu gihe iyi mikino izaba ikinwa.

Niyibizi Cedrick na Ishimwe Claudette n’Umutoza Jimmy Ndori bitabiriye Shampiyona y’Isi yakiniwe muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *