Guhera ku isaha ya saa Tatu ku isaha ya Kigali, mu Mujyi wa Fukuoka mu gihugu cy’Ubuyapani hateraniye Inteko rusange ya 20 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi “World Aquatics”.
Iyi nama iri kuba mu gihe muri uyu Mujyi hari kubera Shampiyona y’Isi y’Umukino wo Koga, iyi ikaba izanagaragaramo abakinnyi b’Abanyarwanda (Niyibizi Cedrick na Ishimwe Claudette) batozwa na Niyomugabo Jackson.
Iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation), Girimbabazi Rugabira Pamela, yari igamije kwemeza amategeko mashya agomba kugenga Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi, gutora Perezida mushya n’Umucungamutungo, kwemeza ingengo y’imari ndetse na gahunda y’ibikorwa bizaranga Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi.
Aya matora yayobowe n’Umunyafurika y’Epfo, Sam Ramsamy akaba asanzwe ari Visi Perezida wa mbere w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi ndetse n’Umunyamuryango ufite intebe ihoraho mu Impuzamashyirahamwe y’Imikino Olempike (IOC Member).
Iri tora rikaba ryasojwe Umunya-Kuwait, Captain Husain AHZ Al-Musallam wari Umukandida rukumbi yonyeye gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi, mu gihe Umunyamerika (USA) Dale NEUBURGER yongeye gutorwa nk’Umucungamutungo.
Nyuma y’uko hatowe amategeko mashya agomba kugenga Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi, hasabwe ko Amashyirahamwe manyamuryango y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi nayo agomba kubishyira mu bikorwa imbere mu bihugu byayo.
Muri iyi nteko rusange hemerejwemo ko Shampiyona y’Isi y’Umwaka utaha (2024), izabera i Doha muri Qatar na Budapest muri Hongiriya (Hungry).
Amafoto