Ku myaka 41 gusa y’amavuko, Umunyazimbabwe Kirsty Coventry yaciye agahigo ko kuba Umugore wa mbere utorewe kuyobora Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike ku Isi [IOC].
Uyu mutegarugoli yakoze aya mateka kuri uyu wa Kane, mu nteko rusange y’i 144 yateraniye i Costa Navarino mu gihugu cy’Ubugereki.
Itozwa rye, risobanuye ko yabaye Umuyobozi [Perezidante] wa 10 utorewe kuyobora Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike ku Isi.
Kumutora ntabwo byagoranye, kuko yatowe n’abanyamuryango hafi ya bose, bidasabye itora rya kabiri, ibizwi nka [1 Round of Voting] mu ndimi z’Amahanga.
Muri aya matora, yari ahanganye n’abarimo: HRH Prince Feisal Al Hussein, David Lappartient, Johan Eliasch, Juan Antonio Samaranch, Lord Sebastian Coe na Morinari Watanabe.
“Ntewe ishema no kuba ari njye Mugore/Umukobwa wa mbere utorewe kuyobora Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike ku Isi [IOC], by’umwihariko no kuba ari njye Munyafurika wa mbere. Ntabwo nshidikanya ko itorwa ryanjye rigiye kubera abandi inzira y’ikizere cy’uko ntakidashoboka. Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ngatunganya inshingano mwantoreye”.
Thomas Bach, Umuyobozi wa Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike ku Isi [IOC] ucyuye igihe, yashimiye abakoranye nawe mu gihe cy’Imyaka 12 yari amaze ayobora IOC, aboneraho no kwifuriza imirimo myiza Kirsty Coventry.
Biteganyijwe ko Kirsty Coventry azatangira inshingano tariki ya 23 Kamena 2025, ubwo Thomas Bach azaba asoje manda.
Kirsty Coventry yatorewe kuzayobora IOC muri Manda y’Imyaka 8 iri imbere. Mu bari bafite uburenganzira bwo gutora, harimo n’Umunyarwandakazi Rwemarika Felicite.
Amafoto