Kirehe-Ngoma:“Abadushinja gukoresha imbaraga mu kuzana abadushyigikira bazabigerageze iwabo barebe igikurikiraho” – Kagame Paul

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Nyakanga 2024, wari Umunsi wa 11 wo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul.

Ibikorwa byo kumwamamaza byakomereje kuri Site ya Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe, ahahurijwe abaturage bo mu Turere twa Kirehe na Ngoma.

Mbere y’uko Umukandida wa FPR-Inkotanyi ahagera, Urubyiruko rwo muri Kirehe rugiye gutora bwa mbere, rwavuze umuvugo ukubiyemo ibyagezweho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byose birangajwe imbere na Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame.

Uwingabire Emertha, umuturage wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, yatanze ubuhamya bw’ibyo yagezeho abifashijwemo na FPR INKOTANYI.

Yagarutse ku mushinga wo kuhira watangijwe mu 2020 ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umushoramari Howard Buffet wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umushinga ufasha abaturage basaga 2000 bo muri Nasho kuhira imirima yabo, ku buryo byongereye umusaruro. Uwingabire yavuze ko uwo mushinga utaraza bari babayeho nabi, umusaruro ari muke ku buryo ubukene bwari bwinshi ndetse bwanatumye hari bamwe bari baratangiye gusuhuka.

Ati “Mbere twarahingaga tugasarura ubusa. Muzi agahinda ko kugaburira umuryango ntuhage? Nanjye icyo gihe ni ko byari bimeze. Naratekaga nkateka ubusa, bikaba amarenzamunsi.”

Umushinga wo kuhira umaze gutangizwa, abahinzi ba Nasho batujwe mu mudugudu umwe, aho bari batuye hahuzwa ubutaka ngo bahingemo ibigori, soya n’ibindi. Kubera kuhira, Uwingabire avuga ko umusaruro umaze kwera bwa mbere, bahise babona agaciro k’uwo mushinga.

Ati “Umunsi wa mbere narejeje, ndateka ku mugoroba ngaburira umuryango, birara mu nkono mu gitondo nteka igikoma abana bajya ku ishuri banyoye. Ubu mbitsa muri banki, abahinzi twese turahinga, tukarya, tugasagurira amasoko.” Yavuze ko ubu abahinzi ba Nasho barenze kubitsa muri banki, ku buryo basigaye bagura n’impapuro mpeshwamwenda kugira ngo bakomeze bungukirwe n’ibyo bakora.

Sandra Musabwasoni, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yafashe umwanya wo kuvuga ibigwi umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Yagaragaje ko Akarere ka Ngoma na Kirehe biri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo yari ifite ‘plate number’ ifite ingombajwi ebyiri za JB, zasobanuraga ‘Jijuka Bumbafu’.

Yavuze ko ubutegetsi bwariho bwabitaga injiji ariko ntibwatuma biga, ariko mu gihe hari hagiyeho imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame, Abanya-Kibungo bize baranaminuza ku buryo n’uyu munsi bakomeza kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Kagame Paul wageze kuri iyi Site mu Masaha ya saa Sita na 15, yatangiye ashimira abaturage ba Kirehe na Ngoma baje kumushyigikira ku bwinshi, agaragazako bihinyuza abatazi politiki y’u Rwanda bavuga ko kugira ngo abaturage baze haba hakoreshejwe igitugu.

Ati “Abenshi rimwe baravuga ngo ‘tuba twakoresheje imbaraga kugira ngo abantu baze hano ariko niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana batya kandi bishimye, bishimiye ibyo bakora njye ndababwira ngo ‘bazabigerageze barebe ikizabaviramo’. Bazabigeregeze iwabo, bakoreshe igitugu, bashake gushyira abantu hamwe nk’uku barebe ingaruka zabyo. Ntabwo barumva neza ubudasa bw’u Rwanda. [Byarabayobeye rwose] Tugira ubwo budasa, tugire ubumwe ndetse tugira n’ubudakemwa. Ibyo ntabwo babyumva, ntibabimenyereye, ntibabizi muri politiki.”

Yunzemo ati:“FPR iri kubaka u Rwanda rushya rufite amateka mabi, kuko abaruyoboye mbere barushyize habi, kubera politiki y’ubupumbafu [ubugoryi].

“Ibyago u Rwanda rwagize ni abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu. Ubu turi kubaka u Rwanda turuvana kuri ayo amateka y’ubupumbafu.

“Iby’amatora tuzajyamo mu byumweru bibiri biri imbere, icyo bivuze ni demokarasi yo guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu.

“FPR n’imitwe ya politiki bafatanyije ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.” Yavuze ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko, kandi ko kugira ngo ibyo rwifuza bigerweho bisaba guhitamo neza.

“Imyaka 30 ishize, impinduka ibaye mu gihugu cyacu, bamwe muri mwe mwari mutaravuka, abandi bari impinja, abandi bari abana bato ariko ubu murakuze. Amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite, urubyiruko rwacu, abana bacu bavutse ejobundi ariko bamaze gukura: Ntacyo u Rwanda rwababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu.

“Dushingiye ku bumwe bw’igihugu, imbaraga, ubumenyi, ubuzima, icyatunanira ni iki? Ntacyo rwose. Iby’umutekano ibyo hafi 90% byararangiye.

“Iby’amajyambere bishingira ku bukungu butera imbere, ni byo dushyizeho imbaraga. Turashaka kwihuta mu majyambere, ntidushaka ikidutangira. Politiki ya FPR n’abandi bafatanyije ni iyo. Ushaka kudukoma imbere, akatubuza amajyambere, akatubuza umutekano ibyo turabikemura vuba na bwangu.”

“Igisigaye ari ukongera umusaruro haba ku bahinzi, abacuruzi nabandi kugira ngo u Rwanda rwihaze, rusagurire n’amasoko.

“No ku bindi bihingwa cyangwa ibyo mworora, umusaruro wabyo twifuza ko utera imbere. Birashoboka kuko muri mwe bakiri bato, amashuri mufite, amahugurwa mujyamo bibaha kujya muri iyo nzira mukayiganishamo n’igihugu. Nimwe igihugu kireba. Mwagize igihe cyo kuba ari twe mureba […] ubu tugeze aho ari mwe tureba.

Yasoje ubutumwa yageneye abasaga Ibihumbi 200 bari baje kumushyigikira agira ati:“Mwe mubyiruka mujye mumenya ko mufite izo nshingano. Inshingano ya mbere ihera mu guhitamo neza. Mufite abaturanyi, mwe muhinge mworore, mwikorere hanyuma muhahire abaturayi ibyo badafite. Aha muturanye na Tanzania, muzige Igiswayire, ni ururimi tuvuga muri East Africa. Iyo ushobora kuvugana n’umuturanyi bituma kubana biba byiza, bituma n’ubucuruzi mukorana bugenda neza.”

Kuva hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ni ubwa mbere Paul Kagame wa FPR Inkotanyi ageze mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yahereye mu Majyaruguru i Musanze ku wa 22 Kamena, akurikizaho utundi turere two mu Burengerazuba, Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo.

Akarere ka Kirehe kagejejwemo ibikorwaremezo bitandukanye mu myaka iridwi ishize, nk’iyagurwa ry’umuhanda wa Kayonza-Rusumo ufite kilometero 92.

Amafoto

Image
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul

 

Image
Uwingabire Emertha, umuturage wo mu Murenge wa Nasho

 

Image
Sandra Musabwasoni, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda

 

Image
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi akaba na Komiseri ushinzwe ubukangurambaraga mu Muryango FPR Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdallah.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *