Abunzi bo mu tugari n’imirenge igize Akarere ka Kirehe baravuga ko kurushaho gusobanukirwa n’amategeko amwe n’amwe bizabarinda amarangamutima atuma rimwe na rimwe bafata ibyemezo bidakwiye.
Mu biganiro bihabwa abunzi n’Abagize Komite z’Ubutaka mu tugari n’imirenge bigize Akarere ka Kirehe, haribandwa ku itegeko ry’ubutaka n’iry’umuryango kuko akiri mashya kuri bo, kubera impinduka ayo mategeko yagiye agira.
Abunzi n’abagize komite z’ubutaka bavuga ko ibyo bungutse bizatuma bafata ibyemezo bikwiye:
Umubitsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka mu ntara y’iburasirazuba Muvara Potain avuga ko uruhare rw’abunzi ari ndasimburwa mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu butaka, bitarinze kujya mu nkiko.
Komite z’Abunzi ku tugari zigizwe n’abantu 7 no ku murenge bakaba 7 na ho Komite z’Ubutaka ku kagari igizwe n’abantu 5, ku murenge nabo bakaba 5. (RBA)