Kimisagara: Yahanuriwe ko Umwana atari uwe ‘ashaka kumwicana na Nyina’

Habaguhirwa Boazi yashatse kwica Umugore we n’Umwana w’Ukwezi Kumwe (1) babyaranye, nyuma yo guhanurirwa ko atari Se (Papa).

Aya mahano yabaye tariki ya 20 Gicurasi 2024, Mu Murenge wa Kimisagara mu Kagari ka Katabaro mu Mujyi wa Kigali.

Abaturanyi b’uyu Muryango, bavuga ko ibi byakomotse kumakimbirane wagiranye.

Akomoza kuri nyirabayazana w’ibi byoze, Umugore wa Habaguhirwa yagize ati:”Yansanze mu Nzu aza anyuka inabi, amushinja kuvugana n’Umusore uba mu Gipangu aho dukodesha”.

Namusubije nti:”Umuntu umaze Ukwezi kumwe mbyaye, ubona nabona umwanya wo kuvugana n’abasore koko”.

Ansubiza agira ata:”Abahanuzi bambwiye ko uyu mwana atari uwanjye”.

Abaje kuyahosha, bavuga ko uyu Habaguhirwa ufatwa nka Pasiteri (Pastor), yashakaga gukomeretsa uyu Mugore we aho bamubaze abyara.

Hashize akanya gato, ubwo byari bigeze mu Masaha ya Saa Yine zishyira Saa Tanu z’Amanywa, Habaguhirwa yacunze Umugore ari gusinziriza Umwana, asumira Urugi n’imbaraga, yinjira mu Nzu akingaho, ahita acana Gaze (Gaz).

Ibi ngo yabikoze ashaka ko Umugore we, Umwana ndetse na we ubwe, bose bahira muri iyo Nzu.

Ku bw’amahirwe, Abaturanyi bahise bahagoboka, basanga bagihumeka.

Nyuma y’aya makuba, Ubuyobozi bw’Umurenge bwahise buhagera, bwitabaza Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi ndetse hanahamagarwa Imbangukiragutabara (Ambulance), ngo ibajyane kwa Muganga, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza (RIB).

Amakuru yageze kuri Theupdate, n’uko uyu Habaguhirwa yajyanywe kwa Muganga yangiritse igice cyo mu Maso (Isura).

Bamwe mu Baturage baganiriye n’Itangazamakuru nyuma y’ibi byago, banenze uyu Habaguhirwa, bavuga ko yafashe ikemezo kigayitse yishinga Ubuhanuzi, mu gihe atigeze ajya gushaka Ibimenyetso bya gihanga (DNA/ADN), ngo bimuhamirize ko koko atari we wabyaye uwo Mwana.

Umwe yagize ati:”Ibyo yakoze n’igikorwa cy’ububwa. Urebye ibintu yihombeje, birimo Televiziyo, Firigo, Ibyuma byo Gucuranga, Intebe zihenze n’ibindi byinshi by’agaciro byari Nzu, ntacyo yabona yabigurana. Aha kandi ntabwo nasiga inyuma n’Ubuzima yari agiye kuvutsa Umugore n’Umwana, na we atiretse”.

Akomoza kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Mukasano Agnes yashimangiye ko bakimenye, binyuze mu baturanyi b’uyu Muryango.

Mukasano yagize ati:”Abaturanyi baduhamagaye badutabaza. Icyadutunguye n’uko mu Miryango twari tuzi ibanye mu Makimbirane, uyu utarimo.

Mugihe aba bahiriye munzu bajyanwaga Kwa muganga, urwego rw’igihigu rushinzwe iperereza RIB, rwahise rutangira iperereza ngo harebwe icyaba cyateye iyi nkongi nyirizina.

Kwisegura: Murihanganira uko Amafoto agaragara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *