Kigali yashyizwe ku mwanya wa 2 nk’ahantu habereye kwakira ibikorwa mpuzamahanga muri Afurika

Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, washyizwe ku mwanya wa kabiri nk’ahantu hatekanye kandi hajyanye n’igihe ho kwakira ibikorwa mpuzamahanga ku Mugabane w’Afurika nyuma y’Umujyi wa Cape Town wo muri Afurika y’Epfo.

Urutonde rwakozwe na International Congress and Convention Association (ICCA) rushingiye ku inama n’ibindi birori byabaye mu 2022.

Rugiye ahagaragara nyuma y’imyaka ibiri iki kigo kitabasha kurukora kubera icyorezo cya COVID 19.

Mu 2022 habarwaga nibura inama n’ibindi birori bigera kuri 85% ku rwego rw’isi, byakozwe imbonankubone ari nabyo byashingiwe ho hakorwa uru rutonde.

Kigali yegukanye uyu mwanya ibikesheje inama 21 zinyuranye zayibereyemo muri 2022.

Uyu mwanya ufatwa nk’umusaruro ushimishije muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorwa by’Ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi birori, ibizwi mu ndimi z’amahanga nka MICE (Meeting Incentives Conferences and Exhibitions).

Abasaga ibihumbi 35 muri 2022 bitabiriye inama n’ibindi birori bigera ku 104 byabereye i Kigali, ibi bikaba byarinjirije u Rwanda agera kuri Miliyoni 62.4 z’Amadorari ya Amerika nk’uko bigaragazwa na raporo y’urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB) yo mu ntangiriro za Gicuransi uyu mwaka.

Mu 2021, u Rwanda rwari rwashyizwe ku mwanya wa Karindwi mu hantu 21 heza ho gutembera ku Isi n’urutonde ruzwi nka Forbes Bucket List Travel’ rukorwa n’Ikinyamakuru ‘Forbes’.

Muri Werurwe uyu mwaka, Ikigo ‘Brind Finance’ cyashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi muri Afurika n’uwa 85 ku Isi mu bihugu bikomeye ku rutonde ruzwi nka “Global Soft Power Index”.

Global Soft Power Index, ni urutonde rukorwa hagendewe ku bipimo bitandukanye by’Iterambere Igihugu gifite n’ijambo gifite ku rwego rw’Isi.

Uretse Kigali, Umujyi wa Musanze uherutse gushyirwa ku rutonde rw’ahantu 50 heza ho gutemberera ku Isi muri uyu Mwaka w’i 2023 n’urutonde rwakozwe na ‘TIME’.

Muri uyu mujyo wo kwakira inama n’ibirori, u Rwanda rwakiriye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rihuza amakipe y’ibihangane kuri uyu Mugabane, rikaba rimaze kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *