Umugaba w’Ingabo za Misiri, Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho yakiriwe na mugenzi we, General MK Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Uru ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri, bikaba n’intambwe ikomeye mu gukomeza kunoza imikoranire myiza hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa, ubuzima n’izindi nzego zitandukanye.
Ibiganiro byahuje abagaba b’ingabo bombi byibanze ku guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, kunoza imikoranire ndetse no kurebera hamwe izindi nzego ingabo z’ibihugu byombi zagiranamo ubufatanye bw’igihe kirekire.
Nyuma y’ibyo biganiro, hanashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’abagaba b’ingabo b’ibihugu byombi, bishimangira ubushake bw’ingabo z’ibihugu byombi bwo kurushaho kunoza imikoranire irambye kandi ishingiye ku nyungu rusange.
Mbere yo gusura Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba w’Ingabo za Misiri yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. (RBA & RDF)
Amafoto