Tariki ya 20 Kanama yatanzwe nka nyirantarengwa ku bafite ibiziga byafatiwe mu makosa anyuranye yo mu Muhanda.
Polisi y’u Rwanda ivuga nyuma y’iyi tariki, bizahita bitezwa cyamunara nk’ibitagira bene byo.
Ibinyabiziga bivugwa ni Imodoka na Moto bifungiye ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yatangarije Itangazamakuru ko Ibinyabiziga bifungiye ku Kacyiru ari 903.
Aha, niho yibukije banyira byo kubigwatuza mbere y’uko bitezwa Cyamunara.
CP Kabera yagize ati:“Bitewe n’impamvu zitandukanye, habayeho kubongerera igihe kugira ngo baze kubitwara. Gusa, uzarenza itariki yatangajwe, ikinyabiziga cye kizatezwa Cyamunara nk’uko twabibateguje ndetse nk’uko Amategeko abiteganya”.
“Abavuga ko Ibinyabiziga byabo byafatiwe mu Ntara, bene byo bazabanza kumenyeshwa mbere yo gutezwa Cyamunara”.
Yunzemo ati:”Ndasaba abantu kureka kujya kwiyitirira Ibinyabiziga bitari ibyabo, kuko kubikora bihanwa n’Amategeko”
Agaruka ku gikurikizwa, CP Kabera avuga ko habanza amatangazo yibutsa bene Ibinyabiziga, nyuma y’aho hagakurikizwa amategeko agenga cyamunara.
Ingingo Nimero 38 y’itegeko 34 no 3/1987, ivuga ko Ikinyabiziga kirengeje Ukwezi cyarafatiriwe, gishobora gutezwa Cyamunara mu gihe nyiracyo atabonetse cyangwa ngo atangaze impamvu n’inzitizi yahuye nazo.
Aba batanze inzitizi cyangwa impamvu, iyo hasanzwe zumvikana, Polisi ibaha igihe gihagije cyo kwitegura, nyuma bakajya gutwara Ibinyabiziga byabo.