Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, watangiye uruzinduko rw’akazi ruzama iminsi 2 mu Rwanda.
U Rwanda na Togo bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutwererane, ibikorwaremezo, ubuvuzi n’izindi.
Perezida Gnassingbé yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida, Paul Kagame.
Nyuma y’intsinzi y’Umukuru w’Igihugu mu matora yo muri Nyakanga 2024, Perezida wa Togo yamwifurije ishya n’ihirwe ndetse anashimangira ko iyi manda ikwiye kuba iyo gukomeza umubano n’ubuvandimwe hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Yagize ati:“Intsinzi yawe idasanzwe igaragaza icyizere abaturage bawe bongera kukugirira ku buyobozi bwawe ndetse n’icyerekezo cyawe cy’ejo hazaza h’igihugu cyawe. Ndifuriza ko iyi manda nshya izaba iyo gukomeza gushimangira umubano w’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu ndetse n’ubuvandimwe hagati y’abaturage bacu.”
Uretse umubano wihariye w’ibi bihugu byombi, u Rwanda na Togo bihuriye mu miryango itandukanye irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) ndetse n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF. (Village Urugwiro & RBA)
Amafoto