Kigali: Minisitiri w’Intebe wa Santrafurika yavuze Imyato Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka Mouvement Coeurs -Unis riri ku butegetsi, Felix Moloua uri mu ruzinduko mu Rwanda, ashima umubano mwiza n’ubutwererane biri hagati y’Ibihugu byombi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yakirwaga n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars ndetse n’abandi bayobozi b’uyu muryango.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars avuga ko uruzinduko nk’uru rugaragaza umubano mwiza biri hagati y’Ibihugu byombi ndetse no hagati y’imitwe ya politiki iri ku butegetsi mu bihugu byombi.

Kuba ibihugu byombi ari inshuti ngo bizafasha ibi bihugu kugera ku byo bifuza nk’ibihugu by’ibivandimwe.

Yagize ati “Twishimira ko ibihumbi byombi bishyize imbere guteza imbere umubano n’ubutwererane, umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byacu bizakomeza kugenda bitera imbere, niyo mpamvu rero tuzagenda tureba bimwe mu byo twagiye tuganira, tukareba ibyo twateza imbere kurushaho, impinduka ibihugu byacu byombi byifuza mu bijyanye n’iterambere ndetse n’imibereho y’abaturage, nibyo abakuru b’ibihugu byombi bifuza kandi bizagenda bigerwaho.”

Ministri w’Intebe wa Centrafrique akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka Mouvement Coeurs -Unis riri ku butegetsi, Felix Moloua avuga ko kuva yava mu ndege, yageze mu Rwanda akumva arı iwabo, akaba ashima uko yakiriwe mu Rwanda.

Yashimye akazi gakomeye kakozwe na Perezida Paul Kagame afatanije n’Umuryango FPF Inkotanyi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, akaba yishimira umubano n’ubutwererane biri hagati y’ibihugu byombi.

“Twashoboye kwibonera n’amaso yacu ibyagiye bikorwa, byafashije mu kuzana impinduka zifatika mu bijyanye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda. Niyo mpamvu rero twiteguye gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ikindi ni ukubashimira ku bijyanye n’uko mwatwakiriye. Haba muri Centrafrique ndetse no ku Isi muri rusange, Perezida Paul Kagame ni umuyobozi wubashywe kandi ufite icyerekezo cyiza gishyira imbere umuturage, ku buryo ibindi bihugu byari bikwiye kwigira ku bikorwa bye.

Biteganijwe ko mu minsi iri imbere, impande zombi zizashyira umukono ku masezerano agamije kunoza ubufatanye n’umubano hagati y’Umuryango FPR Inkotanyi na Mouvement Coeurs -Unis yo muri Centrafrique.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *