Kuri uyu wa Gatatu, Abanyakigali by’umwihariko abakoresha Imbuga Nkoranyambaga, batunguwe no kubona Ambasade za bimwe mu bihugu by’i Burayi hazamurwa Amabendera y’Umukororombya azwi nka LGBT.
Aya akaba yarazamuwe kuri za Ambasade z’Ibihugu birimo; Ububiligi, Ubwongereza, Sweden, Ibiro by’Umuryango w’Ibihgugu by’Ubumwe bw’Uburayi na USA.
Izi Ambasade zikaba zaratangaje ko zayazamuye mu rwego rwo gushyigikira no ziharanira uburenganzira bw’abafite amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBT), aba bakaba bazwi nk’Abatinganyi.
Ibihugu birenga 100 ku Isi, bifata tariki ya 17 Gicurasi, nk’itariki yo guharanira uburenganzira bw’ababan bahuje ibitsina.
N’ubwo bimeze bitya, Ibihugu bifite amategeko ahana ab’amahitamo njyabitsina anyuranye ntibyizihiza uyu munsi.
Amategeko mu Rwanda ntahana ababana bahuje ibitsina, ariko kandi yemera gusezeranya gusa ababana badahuje ibitsina.
Ibihugu bimwe mu Karere nk’Uburundi, Uganda na Kenya bifite ingingo z’amategeko zihana ibikorwa by’amahitamo njyabitsina atandukanye nasanzwe y’ababana badahuje ibitsina.
Muri ibi bihugu bidashyigikira iki gikorwa gifatwa nk’ikigayitse, ntabwo za Ambasade zazamuye aya Mabendera muri ibi bihugu.